Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bazatangira umushinga wo kwagura no kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Yove, mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturiye Pariki ya Nyungwe.
Akarere ka Nyamasheke kagabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi. Ibyo bice ni igice gikora ku kiyaga cya Kivu n’igice gikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Abatuye mu mirenge ya Rangiro na Cyato, bamaze igihe bagaragariza ubuyobozi ko babangamiwe n’umuhanda Rangiro –Tyazo utari nyabagendwa kuko mu gihe cy’imvura imodoka ziheramo kubera ko udatunganyije.
Mu ngaruka uyu muhanda ugira kubatuye mu mirenge ya Cyato na Rangiro ikora kuri Pariki ya Nyungwe harimo no kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi zitangirwa ku bitaro kuko bibasaba kujya ku bya Kibogora baciye muri uwo muhanda utari nyabagendwa.
Nyiramayira Floride wo mu Murenge wa Rangiro yabwiye IGIHE ko kubera imihanda mibi hari igihe ababyeyi babyarira mu nzira babuze uko bagera kwa muganga, bagacibwa ibihumbi 10 Frw by’amande yo kutabyarira kwa muganga.
Ati “Moto kuva hano Rangiro kugera ku Bitaro bya Kibogora ni ibihumbi 10 Frw ku manywa, nijoro akaba ibihumbi 15 Frw”.
Mukashyaka Pascaline yabwiye IGIHE ko ari nk’abagore 10 bamaze kubyarira mu nzira kubera ikibazo cy’umuhanda utari nyabagendwa bituma n’imbangukiragutabara hari ubwo iheramo itwaye umurwayi, cyangwa bayihamagara ikabura uko ibageraho.
Imbangukiragutabara ishyizwe mu muhanda Tyazo-Rangiro ngo ifashe abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Cyato n’icya Yove, mu mezi 12 iba yamaze gupfa kubera imihanda mibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko ikibazo cy’umuhanda Tyazo-Rangiro utari nyabagendwa nk’Akarere bagitanze muri raporo ku nzego zibakuriye bakaba bategereje igisubizo, ariko avuga ko mu korohereza abarwayi Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kongererwa ubushobozi.
Ati “Ikigo Nderabuzima cya Yove kigiye kuvugururwa cyongererwe ubushobozi gihabwe n’abadogiteri kugira ngo cyunganire Ibitaro bya Kibogora. Bizatuma amafaranga Leta yatangaga mu kugura no gukoresha imbangukiragutabara agabanuka, n’abaturage babonere serivisi hafi”.
Akarere ka Nyamasheke kugeza ubu gafite ibitaro bibiri, ibya Kibogora n’ibitaro by’Intara bya Bushenge.
