Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUTABERANyanza: RIB yataye muri yombi umunani bakekwaho ubugizi bwa nabi

Nyanza: RIB yataye muri yombi umunani bakekwaho ubugizi bwa nabi

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abagabo umunani bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano, birimo ubujura no gutega abantu.

Byabaye mu mukwabu wabaye ku wa 09 Kanama 2025, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, mu tugari twa Mututu na Rwotso, aho ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi, hafashwe itsinda ry’abagabo umunani bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyo bikorwa birimo ubujura n’urugomo rwo gutegera mu nzira abantu bakabashikuza ibyabo, kwiba amatungo ndetse n’imyaka mu mirima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko itsinda ry’abantu umunani batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, kugeza bageze mu maboko y’ubugenzacyaha.

Ati “Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwo rukomeje iperereza kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

CIP Kamanzi yakomeje aburira abantu bose bagifite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko itazabihanganira.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments