Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUTABERANyanza: Umwarimu akurikirwanyweho gusambanya Umunyeshuri

Nyanza: Umwarimu akurikirwanyweho gusambanya Umunyeshuri

Umwarimu witwa Hubert Nsekanabo w’imyaka 38 wigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 16 wigaga ku ishuri yigishaho.

Mwarimu Nsekanabo yigishaga mu mashuri abanza kuri G.S Ruyenzi riherereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Atanze aya makuru bavuze ko mwarimu bikekwa ko yasambanyije uriya mwana mu Ugushyingo 2024.

Uwo munyeshuri avuga ko umwarimu yamusanze aho yagiye kwiyogoshesha, atashye aramukurikira bageze ku kigo cy’ishuri yigishagaho amujyana mu ishuri aramufungirana akoresheje ingufuri y’igare maze amukuramo imyenda aramusambanya.

Uwatanze amakuru kandi yemeza ko imiryango y’iwabo w’umwana na mwarimu bari basanzwe bagenderana.

Ngo mu bihe bitandukanye mwarimu yajyaga aha uwo munyeshuri amafaranga y’itsinda akayajyana mu yandi matsinda y’abanagamo n’abandi bana.

Amakuru avuga ko impamvu ikekwa yaba yaratumye uyu mwana w’umunyeshuri kubivuga hashize amezi ageze kuri ane bibaye, ari uko yaje kubura imihango abibwira iwabo ko ashobora kuba atwite inda ya mwarimu Nsekanabo.

Ababyeyi b’umwana bahamagaje mwarimu banagera aho bumvikana kugirango bibe bitasakuzwa maze mwarimu nawe bikekwa ko yemeye ubwumvikane maze bamuca amafaranga agera ku bihumbi 500frws ntiyayatanga.

Nyuma yo gutegereza ayo mafaranga akabura, umwana yatanze ikirego muri RIB nayo mu rwego rw’iperereza ita muri yombi Nsekanabo Hubert.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr.Thierry Murangira yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko dosiye y’uyu mwarimu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Mwarimu usanzwe afite umugore n’abana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Icyaha akurikiranywehocyo gusambanya umwana n’icyaha giteganwa n’ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aho ubihamijwe n’urukiko ahanishwa Igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana yitwaje umwuga akora inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kidasaza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments