Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANyuma yo kwemeza gahunda yo guhagarika intambara, Israel ikomeje kumisha ibisasu muri...

Nyuma yo kwemeza gahunda yo guhagarika intambara, Israel ikomeje kumisha ibisasu muri Gaza

Nyuma y’uko Leta ya Israel yemeje amasezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, ibintu bitandukanye byari biteganyijwe ko bitangira gushyirwa mu bikorwa, birimo iby’igihe gito n’igihe kirekire, nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, gusa intambara yo iracyakomeje.

 

Intambara byari biteganyijwe ko ihita ihagarara ako kanya nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ya Israel yemeje ibikubiye mu masezerano, ariko mu ijoro ryakeye, amasasu aremereye yakomeje.

Abatangabuhamya babwiye BBC ko ibitero by’indege n’amasasu y’imbunda ndende byumvikanye mu Mujyi wa Khan Younis, mu Majyepfo ya Gaza, ndetse n’amasasu y’imbunda nto yumvikana hafi ya Netzarim mu majyaruguru.

Itangazamakuru ryo muri Palestine naryo ryatangaje ko ibitero bishya byabaye mu masaha ya mu gitondo muri Khan Younis.

Ibindi bitero byagaragaye no muri Gaza City, aho abatangabuhamya babwiye CNN ko ibisasu byaguye mu duce twa al-Sabra na Tal al-Hawa. Amashusho ya Reuters yerekanye urumuri rukomeye rukurikirwa n’iturika ry’igisasu ahagana saa 05:55 ku isaha yo muri ako gace.

BBC ivuga ko yegereye Ingabo za Israel (IDF) isaba ibisobanuro kuri ibyo bitero, zivuga ko zirimo kubikurikirana kugira ngo zisobanure uko byagenze.

Dore ibintu bine biteganyijwe gukorwa mu minsi ya vuba:

1. Guhagarika intambara muri Gaza

Ubu amasezerano yemejwe n’Inama ya Minisitiri, biteganyijwe ko intambara igomba guhagarara mu masaha make ari imbere.

Nubwo bimeze bityo, abatangabuhamya babwiye BBC ko ibitero by’indege byakomeje mu bice bimwe bya Gaza mu ijoro ryakeye.

2. Ingabo za Israel zizasubira inyuma

Ingabo za Israel zizasubira inyuma gusa zikomeze kugenzura nibura 53% bya Gaza. Ibi bikubiye mu cyiciro cya mbere mu byiciro bitatu bigena uburyo ingabo za Israel zigomba kuva muri Gaza.

3. Guhana imfungwa

Nyuma y’ibyo, hazatangira kubarwa amasaha 72, muri ayo Hamas izarekura infungwa 20. Hazasubizwa kandi imirambo y’imbohe 28 zishwe, nubwo igihe bizamara kitaramenyekana.

Israel na yo izarekura imfungwa z’Abanya-Palestine 250 muri Gereza za Israel hamwe n’abandi 1.700 bafatiwe muri Gaza.

Hashingiwe ku mugambi wateguwe na Trump, Israel izanasubiza imirambo 15 y’Abanya-Gaza.

4. Ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza

Amakamyo amagana atwaye ibiribwa, imiti n’amavuta azatangira kwinjira muri Gaza mu gufasha abaturage, nyuma y’uko Loni yemeje ko muri Kanama hari inzara nyinshi muri ako gace.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments