Bimwe mu bihugu bibarizwa mu Muryango wo gutabarana w’u Burayi na Amerika, OTAN, byafashe umwanzuro wo kohereza ingabo n’intwaro byinshi hafi y’u Burusiya mu rwego rwo kwirinda ko iki gihugu cyabatera kibatunguye.
Uyu mwanzuro wafashwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, Denmark n’u Budage byahurije hamwe intego y’uko bigiye kongera intwaro n’ingabo hafi y’u Burusiya ndetse biteganyijwe ko uyu mwanzuro uzashyirwa mu bikorwa n’ibindi bihugu bibarizwa muri uyu muryango.
Izi ngamba zose zafashwe nyuma yaho ku wa 10 Nzeri 2025, u Burusiya bugabye igitero cy’indege zitagira abapilote muri Pologne ibarizwa muri NATO.
Pologne yagaragaje ko nyuma yaho u Burusiya bwohereje indege nyinshi zitagira abapilote mu gihugu cyabo bahanuye zimwe muri zo binateza impagarara mu bihugu byose by’i Burayi byose.
