Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPakistan yafunze imipaka yayo na Afghanistan nyuma yo gukozanyaho kw’ingabo

Pakistan yafunze imipaka yayo na Afghanistan nyuma yo gukozanyaho kw’ingabo

Guverinoma ya Pakistan yafunze imipaka yayo yose iyihuza na Afghanistan kuri iki Cyumweru, nyuma y’uko ku wa Gatandatu habayeho imirwano ikaze hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

 

Ni icyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru n’ubuyobozi bwa Pakistan.

Amakuru atangazwa n’abategetsi ba Pakistan avuga ko ingabo za Afghanistan zarashe ku birindiro by’Ingabo za Pakistan biri ku mupaka, mu gihe Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan yatangaje ko icyo gikorwa cyari igisubizo ku bitero by’indege bya Pakistan byari byagabwe mu cyumweru cyashize ku butaka bwa Afghanistan.

Pakistan yavuze ko yahise isubiza igitero, ikoresheje imbunda n’ibisasu biremereye, ndetse yongeraho ko “ibirindiro bimwe bya Afghanistan byarimbuwe” muri ibyo bitero byo kwihimura.

Amakuru yaturutse mu nzego z’umutekano avuga ko imirwano yari yamaze gucogora mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ariko mu gace ka Kurram, abaturage bavuze ko amasasu make yari acyumvikana.

Imipaka mikuru ibiri ihuza ibyo bihugu, ari yo Torkham na Chaman, yafunzwe by’agateganyo, kimwe n’indi mipaka mito itatu ya Kharlachi, Angoor Adda na Ghulam Khan, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo ku mipaka.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kabul ntacyo buratangaza ku ifungwa ry’iyo mipaka, nubwo Minisiteri y’Ingabo ya Afghanistan yari yemeje ko ibikorwa byo kurasana byarangiye.

Umuvugizi wa Leta y’Aba-Taliban iyobora Afghanistan, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko “nta bwoba cyangwa ikibazo cy’umutekano gihari muri Afghanistan.”

Ibi bibaye nyuma y’uko ibihugu byombi bisanzwe batajya imbizi. Pakistan ishinja ubutegetsi bw’Aba-Taliban guhisha abarwanyi b’Aba-Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP) bashaka guhungabanya umutekano wa Pakistan, ariko Kabul yo ikabihakana.

Amakuru yemezwa n’abategetsi ba Pakistan avuga ko ibitero by’indege bya Pakistan byibasiye umuyobozi wa TTP wari uri muri Kabul ku wa Kane, ariko ntibiramenyekana niba yaba yarahitanywe n’ibyo bitero.

Umutwe wa TTP umaze imyaka urwana ushaka guhirika ubutegetsi bwa Islamabad no gushyiraho ubutegetsi bukora ku mategeko akaze ya kisilamu, ndetse ukunze kuvugwaho kugira umubano wihariye n’ubutegetsi bw’Aba-Taliban bwo muri Afghanistan.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments