Papa Cyangwe uherutse gusohora album nshya yise ‘Now or never’, yifashishije imbuga nkoranyambaga yereka abakunzi be umugore bamaze igihe babana witwa Christa Tete n’imfura yabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Papa Cyangwe yemeje ko amaze igihe abana n’umugore we ndetse banamaze kubyarana umwana w’umuhungu.
Ati “Njye nagize umugisha, nshimira Imana kuko ari umugisha wayo. Ndashimira umugore twabyaranye, nafashe icyemezo ndavuga nti singomba guta hanze umukobwa w’abandi, byanyongereye inshingano ariko ubu noneho ibyo ndi gukora si njye ubyikorera mfite n’abandi mbikorera.”
Uyu muraperi yavuze ko ubu uretse kuba abantu bamushyigikira, bakwiye no kumva ko bashyigikiye umuryango we.
Ati “Mukwiye kumva album yanjye, mukavuga muti uyu muhungu nubwo twaba tutamukunda, reka dushyigikire umuryango we.”
‘Now or Never’ ni album ya kabiri ya Papa Cyangwe nyuma ya ‘Live and die’ yari aherutse gusohora mu 2024.
Iyi album nshya ya Papa Cyangwe iriho indirimbo 12 zirimo zirindwi yakoranye n’abandi bahanzi n’eshanu yikoranye wenyine.
Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ziri kuri iyi album, harimo Ntibatubona yakoranye na Bull Dogg&Bruce The 1st, Dissapointed yakoranye na Ariel Wayz, Sina makosa yakoranye na Diez Dola, Kansirida yakoranye na Yampano, Mama yakoranye na Real Roddy, Bebiyo yakoranye na Chiboo na Isegonda yakoranye na Magna Romeo.Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Mama Cyangwe”, “Ngaho”, “Nzoze”, “Sana”, “Bambe”, “Kunsutsu”, “Sitaki”, “We sha”, “Wajyaga he”, “Yale Yale”, “Nyonga” n’izindi.





