Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwagaragaje ko umwe mu batangabuhamya bashinjuye Dr. Sosthène Munyemana ashobora gukurikiranwa n’ubutabera nyuma y’aho mugenzi we agaragaje ko yamusabye gutanga ubuhamya bw’ikinyoma.
Tariki ya 8 Ukwakira 2025, muri uru rugereko habaye impaka zaturutse ku mutangabuhamya wavuze ko nyina yamutumye gushinjura Dr. Munyemana, nyamara umubyeyi we baherukana muri Gicurasi 1994 ari mu baregera indishyi ku byaha uyu muganga ashinjwa.
Me Simon Foreman wunganira abaregera indishyi yasabye uyu mutangabuhamya uba mu Bufaransa gusobanura impamvu y’amafaranga yoherereje mwishywa we, asobanura ko yari ayo kwivuza kuko yakoze impanuka ya moto kandi ko abajura bamuteye, baramwiba.
Uyu munyamategeko wakekaga ko uyu mutangabuhamya yashakaga ko mwishywa we ashinjura Dr. Munyemana, yamubajije ku makuru y’uko yabwiye uyu musore ko nakora ibyo amwifuzaho, azamushakira akazi mu Bufaransa, asubiza ati “Mbihakanye nivuye inyuma.”
Tariki ya 10 Ukwakira, uyu musore yabwiye urukiko ko nyirasenge yamuvugishije kenshi mbere y’uko ajya gutanga ubuhamya mu Bufaransa, kandi ko kubera ko yari azi neza ko ashaka kuba i Burayi, yamwubwiye ko ibyo byamworohera mu gihe yashinjura Dr. Munyemana.
Ati “Masenge yari azi icyifuzo cyanjye cyo kujya mu Bufaransa. Yambwiye ko byanyorohera kuza gutanga ubuhamya, ko byantwara iminota 30 gusa kuvuga ibi na biriya, kandi ko nyuma yaho, nabona ubwenegihugu.”
Uyu musore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasobanuriye uru rugereko ko mbere y’uko ajya mu Bufaransa, yaganiriye na se, amusobanurira uruhare Dr. Munyemana yagize mu bwicanyi bwakorewe muri Segiteri Tumba.
Ati “Si ngombwa kumuvugaho. Twari abaturanyi. Papa aramuzi. Buri wese yaramuvugaga. Kuba yaraje mu Bufaransa byatewe n’uko yakoze jenoside. Papa yamumbwiyeho mu kwezi gushize na mbere gato yaho, ubwo natangiraga imyiteguro yo kuza.”
Abunganira abaregera indishyi n’Umushinjacyaha bagaragarije uru rugereko ko amagambo y’uyu musore agaragaza uburyo nyirasenge yashatse kumukoresha kugira ngo abeshye, kandi ko ibyo bigize icyaha.
Me Gisagara Richard yasabye ko aya magambo yashyirwa mu nyandiko z’uru rugereko, kugira ngo umutangabuhamya wo ku wa 8 Ukwakira azakurikiranwe n’ubutabera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira, uru rugereko rwemeye icyifuzo cya Me Gisagara cyo kubika aya magambo mu nyandiko zarwo; ibica amarenga ko mu gihe kiri imbere nyirasenge w’uyu musore ashobora gukurikiranwa.
Ibi Me Gisagara yabisobanuye ati “…yagaragarije urukiko ko nyirasenge yagerageje kumushuka. Nasabye urukiko kubika aya magambo ye mu nyandiko zarwo, kuko agaragaramo ibigize icyaha cyo gushuka umutangabuhamya. Muri iki gitondo, urukiko rwemeye icyo cyifuzo.”
Dr. Munyemana yabaye umuganga muri Perefegitura ya Butare. Mu 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamuhamije ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 24.
Kuva tariki ya 16 Nzeri 2025, Dr. Munyemana ari kuburana ubujurire muri uru rugereko, aho yifuza kugirwa umwere, agakurirwaho iki gihano. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira.


