Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida Erdogan yahishuye ko Putin na Zelensky batiteguye guhura

Perezida Erdogan yahishuye ko Putin na Zelensky batiteguye guhura

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy batiteguye guhura.

 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva mu nama ya Shanghai Cooperation Organization (SCO) mu Bushinwa, Perezida Erdogan yavuze ko yaganiriye na Vladmir Putin ku kibazo cya Ukraine, ubwo bombi bahuriraga i Tianjin.

Turikiya isanzwe igira uruhare mu biganiro bihuza Ukraine n’u Burusiya. Ibiganiro by’i Istanbul ni byo byagize uruhare mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa, ndetse no gufungura inzira inyuzwamo ibinyampeke bijya ku isoko mpuzamahanga.

Perezida Erdogan yavuze ko aherutse kuganira na Putin na Zelensky kuri telefoni, biza kurangira abonye ko aba bakuru b’ibihugu byombi batiteguye guhura.

Ati “Intego dufite ni ukugenda tuzamura urwego rw’ibi biganiro mu buryo bwitondewe, kugeza ku rwego rw’abayobozi. Ubu ntabwo biteguye (guhura).”

Muri Gicurasi, Ukraine yemeye gusubukura ibiganiro n’u Burusiya nyuma yo gushyirwa ku gitutu na Donald Trump. Ibi biganiro byari byarahagaritswe na Ukraine mu 2022, gusa izindi nama zagiye ziba zatanze umusaruro nko guhanahana imfungwa ndetse no gucyura imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba.

Perezida Trump mu kiganiro yagiranye n’kinyamakuru Daily Caller, yatangaje ko ibiganiro hagati ye, Putin na Zelensky bizaba ariko icyizere cy’inama yihariye hagati y’u Burusiya na Ukraine kitazwi neza, kuko hari igihe abantu baba batiteguye.

Trump yakomeje gusaba ibiganiro by’umwihariko hagati y’izo mpande zombi kuva igihe habaga inama ye na Perezida w’u Burusiya i Alaska mu mpera za Kanama 2025.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments