Perezida kagame hamwe nabandi bakuru b’ibihugu ndetse na Perezida wa FIFA, nibamwe mubitabiriye ikiganiro , cyayobowe na Richard Attias, umuyobozi wa Richard Attias and associates, Akaba nuwashinze The New York Forum na Clinton Global initiative.

Perezida Kagame yabajijwe ikintu kimwe cy’ingenzi isi yakora kugira ngo yongere kugarura ikizere hagati y’abayobozi n’abaturage, Perezida Kagame yashubije murayamagambo.
Yagize ati”Mbona haribyinshi byakorwa , Ariko kimwe cy’ingenzi kinahatse ibindi byose cyakorwa ni ukumenya icyo umuturage akeneye akaba aricyo ahabwa.
Ati”Tugerageze ibishoboka byose ku buryo buri wese yumva ko turi bato mu ngano Wenda, ariko tutari abantu b’imyumvire mito cyangwa ubwenge buri hasi, akomeza avugako umutima wacu ubwenge bwacu bikwiye kungana n’ibyabo bafite ibihugu binini.



