Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, mbere y’uko agirana ibiganiro na Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar.
Perezida Kagame yageze i Doha kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame ageze muri Qatar nyuma y’iminsi mike icyo gihugu kigabweho ibitero na Israel ku wa 9 Nzeri 2025, igambiriye kwivugana abayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha.
Nyuma y’ibi bitero, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ibyamagana ivuga ko kurenga ku mahame y’ibanze agenga imibanire y’ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.
Ryaragiraga riti “Gukinisha nkana amahame y’ibanze agenga imibanire y’ibihugu ni ibintu bibi kandi biteye inkeke, kandi biganisha Isi ku kubaho itagendera ku mategeko mu buryo butigeze bubaho. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera nta shingiro bifite, ariko umuryango mpuzamahanga usa n’ushyigikiye ko bikomeza nta kubiryozwa.”
U Rwanda kandi rwakomeje ruvuga ko “Uburyarya no kurebera mu bihe nk’ibi, by’umwihariko bikozwe n’abakomeye, bishyira Isi mu byago byo kwisanga mu mvururu n’ibibazo.”
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko Qatar ikwiriye kuba ishimirwa kubera uruhare iri kugira mu buhuza bugamije gukemura ibibazo bimaze igihe kandi bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Uwo mubano ushimangira icyerekezo u Rwanda rufite mu guteza imbere dipolomasi y’ubufatanye bushingiye ku bwubahane, amahoro n’iterambere.
Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir , Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
