Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nzeri 2025 yahaye icyubahiro intwari zaharaniye ubwigenge n’ubusugire bwa Azerbaijan.
Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Baku kuva ku wa 19 Nzeri. Ni uruzinduko rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.
Kuri uyu wa 20 Nzeri, yasuye urwibutso rwa ‘Alley of Honor’ i Baku, ashyira indabo ku mva ishyinguwemo Heydar Aliyev wabaye Perezida wa Azerbaijan, anamuha icyubahiro.
Perezida Kagame kandi yashyize indabo ku mva ya Zarifa Aliyeva wari umugore wa Heydar Aliyev iri kuri uru rwibutso rw’abanyacyubahiro, witabye Imana muri Mata 1985.
Heydar yayoboye Azerbaijan mu bihe by’impinduka ubwo iki gihugu cyavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Yibukirwa ku miyoborere ihamye n’imbaraga nyinshi yashyize mu guteza imbere iki gihugu.
’Alley of Honor’ ishyinguyemo abantu barenga 280 barimo abagize uruhare mu miyoborere y’igihugu, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abahanzi bo mu byiciro bitandukanye.
Perezida Kagame kandi yasuye urwibutso rwa ‘Alley of Martyrs’ rushyinguyemo ababuriye ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora no guharanira ubwigenge bwa Azerbaijan.
Uru rwibutso ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’ubudaheranwa byaranze abapfiriye mu rugamba rwa Nagorno-Karabakh n’izindi zafashije Azerbaijan kubona ubwigenge no gusigasira ubusugire.
Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Ibihugu byombi byagaragaje ko biteganya kwifatanya mu nzego zitandukanye.
Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Ilham Heydar Oghlu Aliyev, baganirira mu muhezo ku bufatanye bw’u Rwanda na Azerbaijan mu nzego z’ingenzi zifitiye impande zombi akamaro.
Biteganyijwe ko nyuma y’ikiganiro cyo mu muhezo, abakuru b’ibihugu byombi bakurikira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.






