Perezida Kagame yaherekeje mugenzi we wa Mozambique Daniel Francisco Chapo wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, rwasize havuguruwe amasezerano y’imikoranire arimo ayo kurwanya iterabwoba.
Perezida Chapo yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2025.
Perezida Chapo yageze mu Rwanda ku wa 27 Kanama 2025 ahita agirana ibiganiro mu muhezo na Perezida Kagame, nyuma havugururwa amasezerano agamije ubufatanye mu ishoramari, kurwanya iterabwoba.
Amasezerano amaze gushyirwaho umukono, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Mozambique bifite byinshi bihuriyeho, kandi byasangizanya byinshi mu ngeri zitandukanye.
Ati “Nizeye ko turi mu nzira nziza yo guteza imbere ubufatanye bwiza dufitanye kandi niteguye gukomeza gukorana namwe.”
Perezida Chapo kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye, ndetse ashimangira ko amateka y’Abanyarwanda n’ubudaheranwa byabo bikwiye kubera Isi urugero.
Yanasuye icyanya cy’inganda cya Kigali, nyuma yaho agirana ibiganiro n’abashoramari bo mu Rwanda impande zombi zigaragarizanya amahirwe y’ishoramari bashobora kubyaza umusaruro.
Perezida Chapo yavuze ko Mozambique ifite ubutaka bwera ku buryo bushobora kubyazwa umusaruro, iki gihugu kikagaburira u Rwanda n’amahanga.
Yashimangiye ko igihugu cye gifite amahirwe y’ishoramari mu bijyanye n’ingufu, n’andi aturuka ku kuba gikora ku nyanja. Yasabye Abanyarwanda kujya muri Mozambique gushora imari muri izi nzego ndetse n’izindi nk’inganda.
Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.
Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
