Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nyuma y’imyaka hafi 10 Zipline Rwanda imaze itanga umusaruro ufatika, ubu u Rwanda ruri gushaka uburyo ubu bwikorezi bukoresha drones bwakwifashishwa no mu mijyi, zikazajya zishyikiriza abaturage ibicuruzwa mu buryo bwo guteza imbere ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga.
Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Nzeli 2025 mu nama nyafurika ya cyenda yiga ku bijyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere (Aviation Africa Summit And Exbitions 2025).
Perezida Kagame yashimiye abateguye iyi nama no kuyizana mu Rwanda ndetse abaha ikaze mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko igaragaza uruhare rukomeye ubwikorezi bufite mu iterambere.
Yagarutse ku mushinga wa Zipline Rwanda, agaragaza ko mu myaka nka 10 ishize, u Rwanda rwatangiye kohereza amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu.
Zipline Rwanda yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda mu Ukwakira 2016.
Mu Ugushyingo 2024, iki kigo cyari kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n’inkingo n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi.
Ubu 35% by’ibyo Zipline Rwanda itanga biba ari inkingo n’intanga biterwa amatungo.
Drone ya Zipline ikora urugendo rw’ibilometero 160, igendera ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, icyakora kuri ubu urugendo runini ikora ruyisaba iminota itarenze 40. Ni uruva i Muhanga rwerekeza ku Bitaro by’Akarere bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi.
Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n’ahantu zigwa hangana n’uwo mubare.
Perezida Kagame ati “Iri koranabuhanga ntabwo ryagabanyije igihe byatwaraga gusa ahubwo ryatabaye n’abantu. Ubufatanye bwacu bwatanze umusaruro ndetse turi kugerageza uko twarizana mu mujyi rikazajya rijyanayo ibikoresho mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga.”
Perezida Kagame yanagarutse ku gikorwa cyo kumurika drones zitwara abantu mu Rwanda, avuga ko Abanyarwanda bishimiye cyane kugira uruhare mu gutangiza drones zitwara abantu ndetse ko biteguye gufatanya mu iterambere ry’iri koranabuhanga.
Drones zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.
Imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo. Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko intumbero ya Afurika ari ugushora imari mu bwikorezi bwo mu kirere mu buryo bugaragara hagamijwe iterambere ry’ubukungu.
Yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukerarugendo, byatumye abashaka gukora ingendo zo mu kirere muri Afurika biyongera.
Ni mu gihe kuko mu 2044 abagenzi bakoresha indege bazaba barageze kuri miliyoni 411 bavuye kuri miliyoni 180,1 bariho ubu.
Perezida Kagame ati “Mu myaka igiye kuza abakoresha ingendo zo mu kirere ku Mugabane wacu bazikuba hafi kabiri. Ku rwego rw’umugabane hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga itandukanye.”
Yavuze ko Isoko rusange rya Afurika na ryo riri kugira uruhare mu kongera ubukungu bwa Afurika, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza kugaragaza uruhare rwarwo mu gushyiraho politiki zitandukanye ziteza imbere uyu mushinga.
Ati “Nk’urugero twakuyeho viza ku Banyafurika bose. Guteza imbere abari n’abategarugori mu kwitabira urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere na byo biri mu bituraje ishinga.”
Yavuze ko mu gihe ibyo byaba bikozwe mu buryo bukwiriye, bizatanga imirimo myinshi no kwimakaza udushya.
Perezida Kagame yatangaje ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na yo iri kwagura ibyerekezo ijyamo, icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bukomeje guhura n’imbogamizi zikomeye cyane zirimo izamuka ry’ikiguzi cy’imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bike.
Ati “Bituma ubwikorezi bw’abantu n’imizigo bihenda kurusha uko byakagenze. Ntabwo ingendo zikwiriye kuba iz’abakire gusa, ahubwo dukeneye gufatanya twese, ibigo, cyane cyane Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA) bigahabwa imbaraga kugira ngo hagerwe ku ntego y’ikirere kimwe ndetse n’ingendo zidaheza ku mugabane wacu.”
Perezida Kagame yavuze Abanyafurika bashobora kugera kuri byinshi mu gihe bakoreye hamwe na cyane ko Afurika ifite umutungo kamere n’ubushobozi bukenewe.
Yahaye ikaze abarenga 1600 bitabiriye inama, agaragaza icyizere cy’uko ibizavamo bizagira uruhare mu kubaka Afurika Abanyafurika bashaka ndetse ikwiriye kubayo.
Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o na we yavuze ko Afurika ikeneye guteza imbere ibikoresho no kubakira ubushobozi abakora mu bwikorezi kugira ngo bajyane n’ikoranabuhanga.
Ati “Dufite icyuho mu bijyanye n’ibikoresho, ibibuga by’indege bike,… hari byinshi byo gukora. Turi gukorana na AU kugira ngo duhangane n’ibi bibazo dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ubwikorezi bwo mu kirere bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.”
Zo’o Minto’o yavuze ko bari gushaka ikoranabuhanga rishingiye ku cyogajuru kugira ngo bateze imbere ubwikorezi butekanye ku rugero twifuza.
Yibukije ko ubukerarugendo bwa Afurika buri kuri 50% kubera ko ubwikorezi bwo mu kirere buhenze. Agaragaza ko bidakwiriye kuba urugendo ruva i Dakar kugera i Kigali rudakwiriye gutwara iminsi itatu, ahubwo bakwiriye gushyiramo imbaraga ingendo zikihuta.
Igitekerezo cyo mu Rwanda ku bijyanye n’ikoreshwa rya drones mu mirimo ya gisivili cyagukiye muri Nigeria, Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya, u Buyapani, u Burayi no muri Leta za Arkansas na Utah muri Amerika, no muri Aziya mu Buyapani n’ahandi.
Abanyarwanda ni bo bagiye gufasha kubaka izo site mu bindi bihugu, ndetse no muri Amerika ahubakirwa drones zizanwa mu Rwanda harimo Abanyarwanda barenga batanu bafasha ibihugu byose Zipline iri gukoramo.
Zipline iri mu bushakashatsi butandukanye bwo kongera ingano y’igihe batiri ya drone yamara itarasubizwa ku muriro, ndetse mu 2026 iki kigo kigaragaza ko kizaba cyazanye drones zindi zikozwe mu bundi buryo butandukanye zifashishwa mu mijyi.

