Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko atemeranya n’u Burusiya ku ngingo y’uko Ukraine igomba guhabwa umubare ntarengwa w’abasirikare.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Burusiya bwatangaje ko mu masezerano buzagirana na Ukraine kugira ngo intambara irangire, hagomba kuba harimo ingingo igaragaza umubare ntarengwa w’abasirikare iki gihugu cyemerewe gutunga, ndetse no kutagira aho kibogamira mu bibazo by’u Burusiya n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Volodymyr Zelensky, Perezida Macron wari waherekeje uyu mugenzi we wa Ukraine i Washington DC, yavuze ko atemeranya n’ibyatangajwe n’u Burusiya.
Ati “Icya mbere Ukraine ikwiriye kwizezwa mu bijyanye n’umutekano ni ukugira Igisirikare gikomeye gifite ubushobozi bwo guhangana n’igitero icyo aricyo cyose.”
Yakomeje avuga ko igisirikare cya Ukraine gikwiriye kwemererwa kugira “ibihumbi amagana by’abasirikare, ntigishyirirweho umubare ntarengwa.”
Perezida Macron ni umwe mu bayobozi b’i Burayi batavuga rumwe na Trump ku bijyanye n’uburyo bwo kurangiza intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Avuga ko iki gihugu gikwiriye gukomeza guhabwa intwaro zo kwirwanaho, kuko bidakozwe u Burusiya buzigarurira u Burayi bwose. Ni mu gihe Trump we avuga ko Ukraine ikwiriye guhagarika imirwano, ikinjira mu biganiro kandi yiteguye guheba ibice byayo byigaruriwe n’u Burusiya.