Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida Rajoelina wa Madagascar yavuze ko ubutegetsi bwe buri kugerwa amajanja

Perezida Rajoelina wa Madagascar yavuze ko ubutegetsi bwe buri kugerwa amajanja

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko hari “igerageza ryo gufata ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko” riri kuba mu gihugu, nyuma y’uko bamwe mu basirikare bifatanyije n’abigaragambya mu murwa mukuru Antananarivo.

 

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, Rajoelina yavuze ko “hari igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu kandi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amahame ya demokarasi.”

Ibi bibaye mu gihe igice cy’abasirikare cyiyunze ku bihumbi by’urubyiruko (Gen-Z) rumaze iminsi rwigaragambya rwamagana ihohoterwa rikorwa na polisi, hamwe n’ibibazo byo kutagira amashanyarazi n’amazi bikomeje kwibasira abaturage.

Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe mushya, Ruphin Zafisambo, yavuze ko guverinoma “ihagaze bwuma” ariko yiteguye “kuganira n’urubyiruko, amashyirahamwe n’ingabo.”

Perezidansi yemeje ko Perezida Rajoelina akiri mu gihugu kandi “akomeje kuyobora ibikorwa bya Leta,” mu gihe imvururu zikomeje gufata indi ntera.

Imyigaragambyo yo ku wa Gatandatu ni yo yabaye ikomeye kurusha indi yabaye kuva ku wa 25 Nzeri, ubwo urubyiruko rwatangiraga gusaba impinduka za politiki.

Amakuru yashyizwe hanze na Loni agaragaza ko abantu 22 bamaze gupfa, naho abarenga 100 bakomeretse kuva imyigaragambyo yatangira, ariko Rajoelina yahakanye ayo makuru, avuga ko “hapfuye abantu 12 gusa”.

Bamwe mu basirikare bo mu mutwe wa CAPSAT, usanzwe ukorera mu karere ka Soanierana, basezeye mu kigo cyabo basaba inzego z’umutekano “kwanga amabwiriza yo kurasa abaturage,” banenga ihohoterwa ryakorerwaga abigaragambya.

Uyu mutwe ni nawo wari wagumutse mu 2009, ubwo habaga imyigaragambyo yakuye uwari Perezida Marc Ravalomanana ku butegetsi, igashyiraho Rajoelina bwa mbere.

Madagascar imaze imyaka irenga 60 ihura n’imidugararo ya politiki n’imyivumbagatanyo, aho amatora ya 2018 na 2023 Rajoelina yatsinzemo yakomeje kuvugwamo uburiganya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments