Umukandida w’Ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) mu matora ya Perezida muri Tanzania, Samia Suruhu Hassan, yasabye Abanya-Tanzania kudaterwa ubwoba n’ababashuka, agaragagaza ko yiteguye guhangana n’abababuza gutora.
Samia yavuze ko kizabuza abaturage uburenganzira bwabo mu matora ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025, kuko inzego z’umutekano ziri maso.
Yabitangaje ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Bariadi, mu Ntara ya Simiyu, asaba abaturage kujya gutora mu mutuzo, batitaye ku babatera ubwoba.
Ati “Ndashaka kubahumuriza kuko hari abantu bari gukwirakwiza ibihuha bigamije gubatera ubwoba, kugira ngo mutazatora. Ndavuga nk’umukandida wa CCM ariko nanone nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. Abagerageza ibyo bikorwa, ndababurira kutabitinyuka, kuko nihagira ikiba, turiteguye tuzaba turi kumwe namwe.”
Uyu muyobozi yongeye kwibutsa uburyo CCM ahagarariye yagize uruhare mu iterambere, avuga ko nibamugirira icyizere azakomerezaho mu guteza imbere Tanzania.
Ati “CCM yiteguye gukorera abaturage. Twageze kuri byinshi kandi bigaragara. Twizeye ko dushobora kubakira ku byo twagezeho. Mbasabye nshiye bugufu gutora CCM kugira ngo dukomerezeho.”
Perezida Samia yanavuze ko bazakomeza guteza imbere imishinga ihambaye, akomoza ku wa gari ya moshi, uri gukwirakwizwa mu bice bitadukanye.
Yavuze ko uyu munshinga uri kwagurirwa i Mwanza yereka ab’i Simiyu ko uzanyuzwa iwabo, ibizafasha urubyiruko n’abacuruzi bato kubona amahirwe y’akazi.
Umukandida wa CCM ushaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania ahagarariye Nzega Urban, Hussein Bashe, yavuze ko abahinzi bungukiye cyane muri gahunda za Perezida Samia, aho ipamba ryavuye ku Mashilingi ya Tanzania (TZS) 500 mu 2021 rikagera ku 1.200 TZS ku kilo.
Abaturage bo muri Simiyu bashimye ibikorwa bya Perezida Samia, bagaragaza imbamutima z’uko bashaka ko ibyagezweho bikomeza.
Maria Luwoga uhinga ipamba yagize ati “Mbere twahombywaga n’ibiciro biri hasi, ari uko ubu leta yashyizeho ibiciro binyuze mu mucyo, bityo natwe twifuza gukomereza muri uwo mujyo.”
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania ateganyijwe ku wa 29 Ukwakira 2025, Perezida Samia Suruhu azaba ahanganye n’abandi 16. Ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana uyu mwanya, yo kuyobora manda ya kabiri nyuma yo gusoza iya John Pombe Magufuli witabye Imana mu 2021.
Biteganyijwe ko Abanya-Tanzania barenga miliyoni 37 bazatora.


