Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida wa Azerbaijan ntiyumva uko bafite umunyeshuri umwe w’Umunyarwanda gusa

Perezida wa Azerbaijan ntiyumva uko bafite umunyeshuri umwe w’Umunyarwanda gusa

Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev yasabye ko imibare y’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri icyo gihugu yongerwa binyuze mu mikoranire y’impande zombi cyane ko kugeza ubu hari Umunyarwanda umwe gusa wigayo.

 

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, wari mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan.

Perezida Ilham Aliyev yasabye ko impande zombi zarushaho gukorana mu bijyanye no guteza imbere uburezi, ndetse asaba ko umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cye wongerwa.

Ati “Twishimiye ko Heydar Aliyev Foundation ifite amahirwe yo gutera inkunga gahunda z’uburezi mu gihugu cyanyu. Urebye uru rwego, ntekereza ko ikwiye kuba kimwe mu by’ingenzi mu bufatanye bwacu.”

Yakomeje ati “Nkimara kumenya amakuru y’uruzinduko rwa perezida, nashatse amakuru nsanga dufite umunyeshuri umwe w’Umunyarwanda uri kwiga hano muri Azerbaijan. Ndatekereza ko dushobora guhuza imbaraga mu kongera umubare w’abanyeshuri. Ibyo biri mu miterere y’uburyo Azerbaijan itangamo buruse.”

Uretse imikoranire mu rwego rw’uburezi, uruzinduko rwa Perezida Kagame rwasize ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’imikoranire atanu mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi, serivisi z’itumanaho ryifashishwa mu kirere, ubucuruzi n’imitangire ya serivisi.

Amasezerano y’ubufatanye mu itumanaho ryo mu kirere, mu burezi no mu buhinzi yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Itumanaho, Gen (Rtd) James Kabarebe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Azerbaijan, Jeyhun Bayramov.

Ay’ubufatanye mu mitangire ya serivisi no mu bukungu yashyizweho umukono na Ambasaderi wa Azerbaijan ku Rwanda, Ruslan Nasibov, n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza.

Perezida Kagame yabwiye Aliyev wa Azerbaijan ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho.

Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev na Perezida Paul Kagame bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku bihugu byombi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments