Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida wa Koreya ya Ruguru yagiye mu Bushinwa akoresheje gari ya moshi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yagiye mu Bushinwa akoresheje gari ya moshi

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jung Un, yerekeje mu Bushinwa akoresheje gari ya moshi ye izwiho kugira umutekano uhambaye.

 

Perezida Kim yagiye mu Bushinwa mu birori byo kwizihiza intsinzi u Bushinwa bwakuye ku Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ni ibirori ngarukamwaka biba ku wa 3 Nzeri, aho kuri iyi nshuro ari ubwa mbere bizaba byitabiriwe n’umuyobozi wo muri Koreya ya Ruguru guhera mu 1959.

Ibi birori bizitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu 26 birimo u Burusiya, Iran, Cuba, Myanmar, n’ibindi.

Muri ibi birori hazaberamo akarasisi ka gisirikare, kumurika intwaro z’u Bushinwa zirimo drone z’intambara, indege, n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Iyi gari ya moshi Perezida Kim yakoresheje imbere imeze nka hoteli, kuko ifite ibice (carriages) 90, bituma igira ibyumba byinshi, ibyumba by’inama, aho kurira, ibiro, n’ibindi byinshi.

Ku bijyanye n’ibyo kurya, iyi gari ya moshi iba ifitemo abakozi b’abahanga mu guteka, ibiryo by’amako yose, ndetse n’imivinyo yo mu Bufaransa.

Uyu muco wo kwambukiranya imipaka hakoreshejwe gari ya moshi watangijwe na se wa Kim, Kim Jong Il, bivugwa ko yatinyaga kugenda mu ndege.

Si ubwa mbere Kim agiye mu Bushinwa akoresheje gari ya moshi kuko no mu 2019, ubwo ibihugu byombi byizihizaga imyaka 70 bimaze bifitanye umubano mwiza, yayikoresheje.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments