Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal arateganya kugirira mu Rwanda uruzinduko rw’akazi ruzaba ku wa 17 Ukwakira 2025, aho byatangajwe ruzaba ku butumire bwa Perezida Kagame.
Iby’urwo ruzinduko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri muri Sénégal ku wa Kane.
Abakuru b’ibihugu byombi bakomeje gufatanya mu gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Perezida Kagame ni we wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye mugenzi we wa Sénégal muri Gicurasi 2024, ukwezi kumwe nyuma y’uko atangiye imirimo ye muri Mata uwo mwaka.
Perezida Kagame amaze kugirira muri Sénégal ingendo nyinshi, uruheruka ni urwabaye ku wa 31 Kanama kugera ku itariki 1 Nzeri 2025 ubwo yari yitabiriye inama nyafurika yiga ku biribwa.
Perezida wa Sénégal azanasura Kenya kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2025.


