Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida wa Slovenia yasabye Loni kutagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo itererana u...

Perezida wa Slovenia yasabye Loni kutagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo itererana u Rwanda

Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musa, yibukije Loni kutongera kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarenga miliyoni bakicwa irebera kandi yari ifite ubushobozi bwo kuyihagarika.

 

Perezida Nataša Pirc Musa yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Rusange ya 80 ya Loni yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imyaka igiye kuba ibiri nyuma y’aho Hamas igabiye igitero kuri Israel kikica abarenga 1200 abandi barenga 200 bagashimutwa. Icyo gihe Israel yahise igaba ibitero kuri Hamas muri Gaza. Ibyo bitero bimaze kugwamo Abanye-Palestine 65.000.

Inshuro nyinshi Slovenia yakunze kwamagana Israel, igaragaza ko uburenganzira bw’Abanya-Palestine bukwiriye kubahirizwa. Mu 2024 Slovenia yemeje ko Palestine ikwiriye kuba igihugu cyemewe na Loni.

Kuri iyi nshuro Perezida wa Nataša Pirc Musa yavuze ko hagamijwe mu gutegura ejo hazaza heza, abantu bakubahiriza inshingano zabo, abagize Isi bakwiriye gukora ikintu kizima kugira ngo bubake amateka meza.

Ati “Ntitwahagaritse Jenoside yakorewe Abayahudi, ntitwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, […]. Tugomba guhagarika Jenoside muri Gaza. Nta rwitwazwo na rumwe tugomba kugira. Ntarwo rwose.”

Perezida Nataša Pirc Musa yagiye ku butegetsi mu Ukuboza 2022. Ni we mugore wa mbere watorewe kuba Perezida muri Slovenia. Ni umunyamategeko w’umwuga ndetse yabaye umunyamakuru.

Mu 2016 Nataša Pirc Musa yahagarariye umugore wa Donald Trump, Melania Trump mu mategeko mu 2026 binyuze mu kigo cye gitanga ubwunganizi mu mategeko cya Pirc Musar. Icyo gihe Nataša Pirc Musa yari yasabwe kurinda ko izina rya Melania Trump ryasigwa icyasha muri Slovenia.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments