Polisi y’u Rwanda yahembye abana b’abanyeshuri bahize abandi gukora ibikorwa byo kugukumira ibyaha, basabwa gukomeza uwo murongo mwiza kuko byubaka igihugu.
Byabaye ku wa 17 Nzeri 2025, mu Murenge wa Mamba, mu Ishuri Ribanza rya Kabumbwe, ahari itsinda rishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri rizwi nk’Indatwa za Gisagara ryahize ayandi yose mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Ruyenzi Theddy, yasabye abanyeshuri gukomeza umuhate muri iyi gahunda kuko umusanzu wabo uhora ukenewe.
Ati “Inshingano za Polisi y’Igihugu ntizigarukira gusa ku gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, tunagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho y’umuturage irushaho kuba myiza, ibyo rero Polisi ntiyabigeraho yonyine hatabayeho ubufatanye bwa buri wese, namwe abato muri mo.”
ACP Ruyenzi yeretse abanyeshuri bibumbiye mu matsinda yo gukumira ibyaha ko batagomba gutezuka ku ntego nziza biyemeje, bagafasha mu kurwanya ibyaha bikomeje kwangiza umuryango nyarwanda.
Yababwiye ko bagomba gukomereza ibi bikorwa n’aho batuye, bagahora biteguye gukumira icyaha aho bari hose, abibutsa ko bagomba kugira uruhare no mu kugarura bagenzi babo bataye ishuri.
Umuyobozi w’Itsinda Indatwa za Gisagara, Duhabwanayo Martha w’imyaka 11, wiga mu Mwaka wa Gatandatu w’Amashuri Abanza, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwabatoje umuco wo kurwanya ibyaha bakiri bato.
Ati “Ntitugitinya kujya aho dutuye mu masibo tugaragaza ibidakwiye, ndetse tunashishikariza bagenzi bacu bacikije amashuri kugaruka wkiga, twakumva impamvu batanga tukazimenyesha abakuru. Twarakitinyutse, ubu ngera mu rugo nkabwira mama akantiza telefone,nkihamagarira polisi, nkayibwira ko iwacu hari abana batiga, ndetse n’ikindi cyaha nabona, kandi ibi byose tubikesha gutozwa.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dusabe Denise, yasabye abanyeshuri kutadohoka ku ngamba nziza zo gufasha igihugu mu gukumira ibyaha, abibutsa ko ari umusanzu mwiza kandi wubaka.
Muri iki gikorwa cyo gushimira, guhemba no guteza imbere ababarizwa muri aya matsinda yo gukumira ibyaha , hahembwe iryitwa Indatwa za Gisagara ryahize andi mu Ntara y’Amajyepfo, mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, ihabwa amakayi, ibikapu by’ishuri, inkweto, amakaramu hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye umunyeshuri akenera mu ishuri.



