Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUPSF yijnjiye mu bufatanye n’abikorera bo muri Kazakhstan

PSF yijnjiye mu bufatanye n’abikorera bo muri Kazakhstan

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga ry’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza na Aziz Alzhanova, uhagarariye Urugaga rw’Abucuruzi Mpuzamahanga rwa Kazakhstan bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bugamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi, guteza imbere ubuhahirane, no gufungura amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

 

Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016. Ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu nzego zitandukanye ndetse Perezida Paul Kagame aherutse gusura iki gihugu cyo muri Aziya mu guhamya umubano.

Icyo gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arimo ingingo zikomeye nk’ubufatanye mu bushakashatsi mu bijyanye n’isanzure, kongera ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi, gukuraho visa ku badipolomate n’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ruzibiza yavuze ko aya ari amasezerano azafasha abacuruzi bo mu Rwanda kwagurira ibikorwa byabo muri iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 20.

Ruzibiza ati “Nka PSF icyo tuba tugamije mu gukora aya masezerano, ni ugushakira abanyamuryango bacu izindi mbaraga mu bucuruzi aho bashobora kujya gukura ibicuruzwa byabo cyangwa kohereza ibicuruzwa byabo mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Akomeza avuga ko Kazakhstan ifite byinshi abacuruzi bo mu Rwanda bakwigiraho, birimo iterambere ry’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugezweho, ubuhinzi n’ibindi.

Uhagarariye ihuriro ry’abacuruzi bo muri Kazakistan, Aziz Alzhanov, yabwiye RBA ko binyuze muri aya masezerano u Rwanda rugiye kubera igihugu cye inzira yo kugera no mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Ati “U Rwanda ni igihugu gitekanye gifite umurongo ngenderwaho uhamye kandi gikurura abantu mu bijyanye n’ubucuruzi. Aya masezerano aje gufasha abacuruzi bacu kwagurira ibikorwa byabo muri Afurika by’umwihariko iy’Uburasirazuba.”

Yongeyeho ko azafasha icyo gihugu kurushaho gukorana n’abacuruzi bakorera muri Afurika no kongera ingano y’ibyo igihugu cye cyohereza mu Rwanda.

Kazakhstan ni igihugu cya cyenda kinini ku Isi gifite ubuso bungana na kilometero kare 2.724.900. Kiri mu bikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu na politiki, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz.Ibikomoka kuri peteroli, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibyoherezwa mu mahanga, ubwubatsi no guteza imbere ibikorwaremezo na serivisi z’imari ni byo nkinki za mwamba ku bukungu bwa Kazakhstan.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda no muri Kazakhstan yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga ry’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza na Aziz Alzhanova, uhagarariye Urugaga rw’Abucuruzi Mpuzamahanga rwa Kazakhstan

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments