Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPutin ati “Igihembo cy’amahoro cyakunze guhabwa abakoze ubusa”, ageze kuri Trump, ati...

Putin ati “Igihembo cy’amahoro cyakunze guhabwa abakoze ubusa”, ageze kuri Trump, ati “sinjye ubigena”

Perezida Putin w’u Burusiya yatangaje ko inshuro nyinshi, igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyakunze guhabwa abantu batagize icyo bakora mu kwimakaza amahoro, ibintu byagitesheje agaciro.

 

Kuri iyi nshuro, Perezida wa Amerika, Donald Trump, ni we wagishakaga kurusha abandi, aho yavugaga ko amaze guhagarika intambara zirindwi kuva uyu mwaka watangira.

Imwe muri iyo, avugamo n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko amakimbirane y’u Rwanda na RDC.

María Corina Machado, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, ni we wahawe igihembo cy’amahoro muri uyu mwaka. Yahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Putin yabajijwe icyo atekereza ku kuba Trump atahawe igihembo cya Nobel, avuga ko atari we ubigena, ko ndetse mu myaka yashize, cyagiye gihabwa abakoze ubusa.

Ati “Kuba Trump atahawe igihembo cy’amahoro, si njye ufata umwanzuro w’ukwiriye guhabwa igihembo…hari igihe igihembo cy’amahoro cyakunze guhabwa umuntu utaragize ikintu akora ku bijyanye n’amahoro, ku bwanjye rero iyo myanzuro itesha agaciro igihembo.”

“Baha igihembo abantu bakoze ubusa. Igihembo gikwiriye guhabwa abafite icyo bakoze, bitari ibyo giteshwa agaciro. Ntabwo mbizi niba Perezida wa Amerika yari agikwiriye ariko ari gukora byinshi mu gukemura ibibazo byari bimaze imyaka myinshi…urugero ni ibibazo byo muri Ukraine, yagerageje gushaka igisubizo, hari ibyakozwe, hari n’ibitarakozwe […] ari gukora kugira ngo amahoro agerweho.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments