Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPutin yabwiye Abanyaburayi ko igisirikare cye cyiteguye umwanzi uwo ari we wese

Putin yabwiye Abanyaburayi ko igisirikare cye cyiteguye umwanzi uwo ari we wese

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gusibiza uwo ari we wese washotora igihugu cye, agaragaza ko bifuza ko ibibazo byose bikemuka hisunzwe inzira y’ibiganiro n’ubwo abo mu Burengerazuba ari ba nta munoza.

 

Ibi yabivuze ku wa 22 Nzeri 2025, avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze kwiyongera cyane ahanini bitewe n’ikibazo cyo muri Ukraine, ndetse ko ibisubizo u Burusiya bwatanze ku buryo icyo kibazo cyacyemuka byirengagijwe.

Ati “Ibi nta kubishidikanyaho, u Burusiya bufite ubushobozi bwo gusubiza ibikorwa byose by’ubushotoranyi byaba ibihari cyangwa ibishobora kuboneka kandi ntibusubize bukoresheje amagambo gusa ahubwo n’ibikorwa birimo ibya gisirikare.”

Akomeza vuga ko ibyo bikorwa by’ubushotoranyi byatumye bwongera kubura ibikorwa byabwo byo gutega ibisasu byakoreshwa mu kwirwanaho mu bice bitandukanye.

Avuga ko ibyo byatewe n’ubwoba bw’uko u Burayi ndetse na Amerika na byo biri gutega ibyo bisasu, n’ubwo u Burusiya budashaka kuremereza iki kibazo.

Ati “Twizeye imbaraga z’igisirikare cyacu ariko ntabwo dushaka kongera ubukana bw’iki kibazo.”

Putin yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye kongera igihe amasezerano yo kugabanya intwaro za kirimbuzi yari kuzamara, aho ashaka ko hongerwaho umwaka umwe gusa. Yari kuzarangira muri Gashyantare 2026.

Ni amasezerano avuga ko buri gihugu kitagomba kurenza intwaro za kirimbuzi 1550 n’amakamyo 700 afasha mu kurasa izo ntwaro.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments