Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ku wa 18 Nzeri 2025 yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye barenga ibihumbi 700 bari ku rugamba bahanganyemo n’aba Ukraine.
Mu kiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Putin yagaragaje ko abasirikare, cyane cyane abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bazajya bahugurwa ku buryo bakora n’indi mirimo ya Leta.
Ati “Abasirikare barenga ibihumbi 700 bari ku rugamba, bityo rero dukwiye gutoranya bamwe muri bo. Dukwiye gutoranyamo abafite ubushake, banujuje ibisabwa n’umurimo.”
Umubare w’abasirikare b’u Burusiya bari ku rugamba wariyongereye, kuko muri Mutarama 2024, Perezida Putin yari yatangaje ko hariyo ibihumbi 600.
Kuva muri Nzeri 2024, u Burusiya bufite abasirikare hafi miliyoni 2,4 barimo 1,5 bakora aka kazi bihoraho.
Mu ntangiriro za 2025, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine we yemeje ko abasirikare b’igihugu cye bahanganye n’ab’u Burusiya ari ibihumbi 900.