Friday, January 9, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKERDC, irashinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano yasinyiwe Washington.

RDC, irashinja u Rwanda kutubahiriza amasezerano yasinyiwe Washington.

Nyuma yo gufata Uvira, M23 yatangaje ko yabikoze mu rwego rwo kurengera abenegihugu ivuga ko bari bamaze amezi arenga atatu bagabwaho ibitero n’ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC) n’abo bafatanyije, isaba abaturage gusubira mu byabo mu mutekano, ibasezeranya ko ihari kugira ngo ibarinde.

Ibiro bya Tshisekedi bisubiramo amagambo ye avuga ko ingabo za leta zikomeje kuba maso ku rugero rucyenewe kubera “ubu bushotoranyi ndetse zizakomeza kurinda ubusugire bw’igihugu”, kandi ko hagiye guterana inama ihuriwemo n’inzego zinyuranye hamwe n’inama ngari ya gisirikare.

Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, M23 igenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo, n’ibindi bice byinshi byo muri izo ntara, muri iyi ntambara yongeye kwaduka mu mpera y’umwaka wa 2021, n’ubwo imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura.

 

Ishami rya ONU rihuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko abaturage barenga 500,000 bakuwe mu byabo n’imirwano mu gihe kirenga gato icyumweru, bahungira imbere mu gihugu no mu bihugu bihana imbibi na RDC

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments