Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGARDC: Wazalendo yasohoye abanyeshuri n’abarimu mu mashuri ibakangisha kubica

RDC: Wazalendo yasohoye abanyeshuri n’abarimu mu mashuri ibakangisha kubica

Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryirukanye abanyeshuri n’abarimu mu mashuri yo muri teritwari ya Kabare na Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Ibikorwa byo gusohora abanyeshuri n’abarimu mu mashuri byatangiye tariki ya 9 Nzeri 2025. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bose bahunga, abarwanyi bo muri Wazalendo bababwira ko kwiga cyangwa kwigisha kwabo ntacyo bibabwiye.

Umwe muri Wazalendo yumvikanye avuga mu rurimi rw’Igiswahili, ati “Abanyeshuri dusanga bari kwiga turabica. Ndabivuze, nta mishyikirano irabaho.”

Undi murwanyi yagize ati “Abanyeshuri bose, umuntu wese ajye iwabo kandi urajya ku ishuri arapfa. Twanze amasomo. Twebwe Wazalendo turayanze. Abarimu n’abanyeshuri bashaka gupfa, bajye ku masomo. Turabatwikiraho ibihuzankano byanyu.”

Byumvikana ko aba barwanyi bahagaritse amasomo kubera ishyari kuko hari aho bagera bakabwira abanyeshuri ko batagomba kubabwira mu Gifaransa kuko bo batize.

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ryamaganye uguceceka k’umuryango mpuzamahanga, imiryango y’ubutabazi n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihe Wazalendo ikomeje ibikorwa byambura abaturage uburenganzira bwabo.

Umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka, yashingiye ku magambo yavuzwe na Wazalendo, agira ati “Aya magambo ashora abantu mu bwicanyi n’ibyaha by’intambara agamije gusenya ahazaza h’abana bacu.”

AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko gukomeza guceceka mu gihe ubu bugizi bwa nabi bukomeza ari icyaha gikomeye kigomba kwamaganwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments