Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 3 Ukwakira 2025 bwigometse kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwanga kugirana n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.
Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC tariki ya 1 Ukwakira zatangiye ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’ubufatanye mu by’ubukungu wateguwe na Amerika mu kwezi gushize, hashingiwe ku mahame yemeranyijweho tariki ya 1 Kanama.
Uyu mushinga wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Umwe mu badipolomate baganiriye n’ibiro ntaramakuru Reuters yatangaje ko ubwo impande zombi na Amerika zari zimaze kunoza umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu ku wa 3 Ukwakira, Leta ya RDC yanze gushyiraho umukono.
Yagize ati “Amatsinda yari mu biganiro yamaze kunoza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ariko mu buryo bubabaje, ku munota wa nyuma Kinshasa yanze kuyisinyaho.”
Uyu mudipolomate yakomeje ati “Twizeye aya masezerano na gahunda y’ubuhuza ya Amerika, kandi ko igihe kizagera agasinywa. Gahunda y’amahoro igomba kugera ku ntego.”
Undi mudipolomate yagaragaje ko impamvu Leta ya RDC yanze gusinya aya masezerano ari uko isaba ko ingabo z’u Rwanda zibanza kuva ku butaka bwa RDC ku kigero cya 90%. Gusa amasezerano impande zombi zagiranye i Washington nta na hamwe agaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.
Leta y’u Rwanda inshuro nyinshi yasobanuye ko nta ngabo ifite muri RDC, icyakoze ko yakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo gukumira umugambi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abafatanyabikorwa bawo wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu ashingira ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimo ingingo nyamukuru yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi yari kumara iminsi 90 ariko ingengabihe ntiyubahirijwe bitewe n’uko Leta ya RDC yanze gutangira ibikorwa byo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.
Ingabo za RDC ziracyifatanya na FDLR mu rugamba bihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibyo bituma abakurikiranira hafi amakimbirane yo muri RDC baragagaza ko ibyo gusenya uyu mutwe washinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi biri kure.