Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda, Kadaga Rebecca Alitwala, uheretse gushyamirana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yisubiyeho ku cyemezo cyo kuva mu ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).
Mu mpera za Kanama 2025, Rebecca Kadaga umaze imyaka myinshi muri NRM yahanganiye umwanya w’Umuyobozi Wungirije w’ishyaka na Anita Among, birangira Kadaga atsinzwe, yikoma Museveni n’ishyaka avuga ko habaye uburiganya mu matora.
Mbere y’aya matora uyu mugore yari yabanje guterana amagambo na Museveni, avuga ko ari umuntu wakoreye cyane NRM ariko ko iri shyaka rifata ibyemezo bigamije kumusuzuguza no kumutesha agaciro.
Nyuma yo gutsindwa, Kadaga yagaragaje ko yakunze ishyaka ariko ko ibyo ari gukorerwa bishimangira ko bikomeje bishobora gutuma asohoka mu ishyaka kuko nta yandi mahitamo yaba asigaranye.
Ati “Gukoresha nabi ububasha byaranze aya matora ntibikwiye kwihanganirwa. Dukunda ishyaka ryacu, gusa iryo vangura nirikomeza tuzasigara nta yandi mahitamo uretse kugenda.”
Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ubwo yari mu gace ka Kamuli, yagaragaje ko ashobora kuba yarisubiyeho kuri iki cyemezo, ashimangira ko adateze kuva muri NRM.
Ati “Ndacyari muri NRM kandi nzakomeza kuyikorera kubera icyizere mwampaye[…] nta kintu gishobora kunkura muri NRM, kubera ko ni ishyaka ryangize uwo ndiwe uyu munsi.”
Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere. Ni umwe mu bagore bakomeye muri politike ya Uganda cyane cyane mu gace ka Busoga aho akomoka.