Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yateguje ko urwo rwego rugiye gutangiza ikipe ya ruhago, ahamya ko bari gukusanya ibyangombwa kugira ngo itangire mu minsi ya vuba.
Yabikomojeho ubwo yaganiraga na IGIHE mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ mu rwego rw’ubukangurambaga barimo bwo gukangurira abantu kwima amatwi ababashuka bakabacucura utwabo.
Ubwo yari abajijwe ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko RIB iri mu myiteguro yo gushinga ikipe ya ruhago, yagize ati “Yego iraje vuba aha, turi mu myiteguro twegeranya ibisabwa byose.”
Bijyanye n’uko bari mu myiteguro yo gushinga iyi kipe bateganya kwinjiza muri shampiyona ya ruhago mu Rwanda, nta byinshi Umuvugizi wa RIB yashatse kuvuga ku gihe izatangirira.
Dr. Murangira yavuze ko iyi kipe izashingwa mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza urubyiruko no kurugezaho ubutumwa butandukanye bujyanye n’ubukangurambaga baba bafite.
Ati “Ahantu hose hashoboka haduhuza n’urubyiruko tuzahagana, aho bitazadukundira wenda bizaba bitewe n’izindi nshingano. Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu ariko turusanga mu byaha bitandukanye, gusa ntabwo twifuza gukomeza kurubona mu byaha.”
Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabyitabiriye mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gusaba abantu kwima amatwi abambuzi babacucura utwabo bakoresheje telefoni.
Ni abatekamutwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwagaragaje ko badukanye amayeri mashya bityo Dr. Murangira yongera gusaba ko abantu bakwiye gushishoza ndetse bakima amatwi abo bajura.