Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINORIB yafunze abakozi ba FERWAFA barimo Kalisa Adolphe

RIB yafunze abakozi ba FERWAFA barimo Kalisa Adolphe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo.

 

Ni mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko batawe muri yombi.

Abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano, barimo Kalisa Adolphe, wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.

RIB ivuga ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

RIB irakomeza iburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.

Tuyisenge Eric uri mu bashinzwe ibikoresho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatawe muri yombi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments