Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURIB yafunze ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gasabo

RIB yafunze ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gasabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo.

 

Akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugirango atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé.

Uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Ni mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku ya 30 Nzeri.

RIB yibukije abaturarwanda ko nta muntu ukwiriye kujya atanga indonke kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amateko. Yashimiye kandi abantu bamaze kumva neza ko serivisi yihuse kandi inoze ari uburenganzira bwabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, bagomba kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments