Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURIB yavuze ku musaruro w’imbaraga zakoreshejwe barwanya ibyaha mu byamamare n’abakoresha imbuga...

RIB yavuze ku musaruro w’imbaraga zakoreshejwe barwanya ibyaha mu byamamare n’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko bari kubona umusaruro w’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu byamamare n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamazemo igihe.

 

Ibi Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyaberaga mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Kanama 2025.

Aha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwari mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwambuzi bushukana bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibyinshi bigakorerwa kuri telefoni.

Ubwo yari abajijwe ku musaruro w’ubukangurambaga bari bamazemo igihe bwo kurwanya ibyaha mu byamamare n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr. Murangira yavuze ko bwatangiye gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwarakoze, umwaka ushize igihe nk’iki hari uwari wafashwe kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi. Ariko iki gihe ntabahari, ni abantu ubona bari kugenda babyumva, Abanyarwanda barasobanutse icyo tubakundira barabyumva bakomereze aho.”

Dr. Murangira yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kuzikoresha mu bibabyarira umusaruro ndetse ashimangira ko mu gihe bazaba bazikoresha mu bigize ibyaha bazaba bameze nk’abahamagaye RIB ngo ibagereho.

Ati “Imbuga nkoranyambaga zabayeho ngo tuzikoreshe neza, ntabwo ari urubuga rwo gukoresha ibyaha, kandi ntabwo zabereyeho kugira ngo abantu bazikoreshe bibasira abandi. Nuramuka uzikoresheje wibasira abandi ntabwo tuzaceceka tuzakugeraho […] iyo uzikoresheyeho ibyaha ni ubutumire uba uhaye RIB kandi nimudutumira tuzaza nubwo atari cyo tugambiriye.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments