Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURubavu: Uruganda rwa Gihira rwahagaritse gutanga amazi

Rubavu: Uruganda rwa Gihira rwahagaritse gutanga amazi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ishami rya Rubavu bwatangaje ko uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rwahagaritse ibikorwa byo gutanga amazi mu Mujyi wa Rubavu, kubera ikibazo cy’imvura yaguye ikanduza imigezi.

 

Iki kibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 20 Kanama 2025, yanduje imigezi ya Sebeya na Pfunda.

Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Rubavu, Mwambutsa Celestin, yabwiye IGIHE ko abaturage batari kubasha kugerwaho n’amazi meza babihanganira.

Ati “Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rwahagaze kuva saa munani z’ijoro, kubera imigezi ya Pfunda na Sebeya yandujwe n’imvura nyinshi yaguye muri iri joro ryakeye. Hari abaturage bamwe akiri kugeraho kubera ko hari ibigega byari bikiyafite, ari na yo mpamvu tubasaba kuyakoresha neza, abayabuze bakaba bihanganye.”

Yakomeje avuga ko bategereje ko imigezi yongera gucayuka, uruganda rwa Gihira rukongera gutanga amazi meza nk’uko bisanzwe.

Iri bura ry’amazi ryagaragaye by’umwihariko rihita ryiganza ku bo mu Mirenge ine igize igice cy’Umujyi wa Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Nyamyumba na Gisenyi.

Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira nta minsi ishize na bwo rugize ikibazo nk’iki, kuko mu ijoro rishyira tariki 18 Kanama 2025 na bwo amazi rwayahagaritse, amasaha ane.

Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 23 ku munsi.

Ubushakashatsi bwa EICV7 bwagaragaje ko abaturage 95.79% bo mu Karere ka Rubavu bagerwaho n’amazi meza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments