Umugabo w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, yatahanye umugore, nyuma akoze mu ikote abura 5000 Frw, akeka ko ari we wayatwaye abihakanye amukubita inyundo mu mutwe aramwica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ndamyimana Daniel, yabwiye BTN TV ko “ “Twakiriye amakuru avuye mu Mudugudu wa Murwa, mu Murenge wa Bugarama avuga ko umugabo witwa Hategekimana yatahanye n’umugore w’imyaka 35 iwe mu rugo, bagiye mu bikorwa by’ubusambanyi”.
“Amakuru avuga ko bageze mu rugo, aza kureba mu ikote rye abura 5000 Frw, amubajije avuga ko ntayo yafashe, batangira kurwana, amukubita inyundo mu gahanga ndetse n’ibyuma mu maguru, umugore ahita apfa”.
Yakomeje avuga ko uyu mugabo asanzwe yaratandukanye n’umugore we kuko yigeze kumutera icyuma, aranabifungirwa ariko aza gufungurwa.
Gitifu Ndamyimana yagiriye inama abaturage, ababuza kwishora mu bikorwa bishobora gutuma bahasiga ubuzima, abashishikariza gukomeza gutangira amakuru ku gihe.