Rotary Club Kigali Cosmopolitan, yishyuriye abantu 317 bo mu miryango 54 y’abana bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha.
Aba bana bakomoka mu miryango ikennye, Rotary Club of Kigali Cosmopolitan inabafasha kwiga ubudozi kugira ngo buzabafashe guteza imbere imiryango yabo.
Byakozwe ku wa 6 Nzeri 2025 mu Murenge wa Musha.
Jwala Kumar wo muri Rotary Club Kigali Cosmopolitan yavuze ko ubwo basuraga aba bana mu bihe bishize, babagejejeho ikibazo cy’uko batabasha kubona Mituweli bo n’imiryango yabo.
Ati “Twahise dutangira gushakisha amafaranga yo kubishyurira ndetse turayabona. Uyu munsi rero twishimiye ko bagiye gukomeza kwiga kandi bafite na Mituweli bo n’imiryango yabo. Turifuza kubakurikirana ku buryo batera imbere.’’
Uwishema Rebecca w’imyaka 23 wabyaye akiri muto, yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi ati “Nari nsanzwe nkora ibiraka nkabona amafaranga antunga n’andi nishyuramo Mituweli. Ubwo narinje gutangira kwiga hano byatumye ntagikora ibiraka. Kubona Mituweli byari bingoye ariko ubu ndishimira ko njye n’umuryango wanjye twese twayitangiwe.’’
Wibabara Anna we yashimiye Rotary Club of Kigali Cosmopolitan ikomeje kubitaho, avuga ko icyizere n’urukundo bari kubereka batazabipfusha ubusa.
Ati “Kubona umuntu ugufasha kwiga imyuga nta kiguzi utanze, akagutangira Mituweli wowe n’umuryango wawe ni ibintu bikomeye. Ni uko bifuza ko dutera imbere, iki cyizere batugiriye ntabwo tuzagipfusha ubusa kandi turabibazeseranyije.’’
Niringiyimana Jean de Dieu wari uhagarariye Umurenge wa Musha, yashimiye Rotary Club Kigali Cosmopolitan iri gufasha uru rubyiruko kwikura mu bukene.
Yavuze ko benshi muri bo babyaye bakiri bato kandi ko kubigisha imyuga no kubatangira Mituweli bituma bagarura icyizere bakaba bakora bakiteza imbere.
Rotary Club Kigali Cosmopolitan inafasha abana mu kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe na cyane ko baba barahuye n’ibibazo bakiri bato no gukurira mu miryango ihorana amakimbirane.