Ikigo kirengera Inyamaswa z’Agasozi (Rwanda Wildlife Conservation Association, RWCA) cyatsindiye igihembo cyo ku rwego rwa Afurika mu irushanwa ngarukamwaka ku kwita kuri izo nyamaswa ryitabirwa n’ibihugu 24 byo muri Afurika.
Ni irushanwa nyafurika ku kurengera inyamaswa zo mu gasozi ryitabirwa n’inzego zitandukanye zikora muri urwo rwego. Ziba zihagarariwe n’amakipe y’abakozi bazo bakora uburinzi bw’inyamaswa z’agasozi (rangers).
Irushanwa ritegurwa n’Umuryango w’Abongereza witwa Tusk. Ryitabirwa n’amakikpe 170 yo mu bihugu 24 bya Afurika. Mu 2025 u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere mu bagabo n’uwa gatatu mu bagore.
Irushanwa rikorwa mu buryo bwo kurushanwa binyuze mu kwiruka ibirometero 21 abasiganwa bahetse ibikapu birimo ibintu biremereye.
Abasiganwa bakorera mu bihugu byabo ariko abategura irushanwa bakoresha ikoranabuhanga mu kureba abatsinze.
Abagore biruka bahetse ibikapu birimo ibipima ibilo 10, abagabo bo baba bahetse ibipima ibilo 22. Abagore bo mu Rwanda babaye aba gatatu bakoresheje amasaha abiri n’imota 49, abagabo baba aba mbere bakoresheje amasaha abiri iminota 14 n’amasagonda 30.
Mu Rwanda ayo marushanwa yabereye ku gishanga cy’Urugezi mu Karere ka Rulindo ku itariki 20 Nzeri 2025.
Ababaye aba mbere muri iryo rushanwa ikigo bakorera gihembwa gukubirwa kabiri amafaranga kiba cyarakusanyije mu kurengera inyamaswa z’agasozi ndetse n’abakozi bacyo bakoze iryo rushanwa bagafashwa mu mibereho myiza nko kubishyurira ubwishingizi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWCA, Dr. Ruhagazi Deo yabwiye IGIHE ko icyo gihembo kigaragaza umuhate wabo n’Igihugu muri rusange mu kwita ku nyamaswa z’agasozi ku rwego mpuzamahanga.
Yatanze urugero ku mbaraga zakoreshejwe mu kubungabunga imisanzi aho nk’iyo mu Rugezi imaze kwiyongeraho irenga 200 mu myaka irindwi.
Ati “Abarinzi bacu b’inyamaswa z’agasozi bari kugaragara ku rwego rwo mu Rwanda no muri Afurika bikanashimangira icyo bamariye imisambi kuko kuba yiyogera ni ikintu kiva ku muhate bakoresha mu kuyitaho.”
Dr. Ruhagazi yongeyeho ko batangiye kwita ku misambi yo mu gishanga cya Rugezi bituma iva kuri 71 mu 2017 igera ku misambi 351 muri uyu mwaka.
Ibyo byatewe na gahunda zitandukanye zo kuyitaho harimo kubuza abaturage kuyihiga, kwita ku magi yateye n’ibindi binyuranye.
Yongeyeho ko kuri ubu icyo kigo cyatangiye na gahunda yo gukurikirana n’imisambi ishobora kuguruka ikajya hanze y’u Rwanda.
Ati “Imisambi myinshi yo mu Rwanda iri mu bishanga biri hafi y’imipaka. Twafashe imwe muri yo tuyambika ikorabuhanga rya ‘GPS’ ngo tumenye aho ijya dusanga imwe ijya muri Uganda, u Burundi no muri Tanzania ikamarayo igihe kuko ntizi iby’imipaka. Twatangiye gukorana n’imiryango itandukanye yo muri ibyo bihugu kugira ngo tumenye uko iyo misambi iba ibayeho.”
Imibare yo muri Kanama 2025 igaragaza ko mu Rwanda hose hari imisambi 1,245. RWCA yashinzwe mu 2014 igamije kubungabunga imisambi ngo iyirinde kuzimira kuko hamwe yari itangiye gucika.