Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOShema Fabrice na Kankindi Anne-Lise bahawe inshingano muri FIFA

Shema Fabrice na Kankindi Anne-Lise bahawe inshingano muri FIFA

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yashyizwe mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

 

Uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi rugira komisiyo zitandukanye zishyirwaho buri myaka ine, ariko zidashobora kurenza manda eshatu.

Inteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru ku Isi (FIFA) yabereye i Asunción muri Paraguay muri Gicurasi uyu mwaka, ni yo yatorewemo Martin Ngoga nk’Umuyobozi w’Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Kuri ubu abandi Banyarwanda bahawe inshingano muri nzego nk’izo za FIFA harimo na Shema Fabrice watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu mpera za Kanama 2025.

Shema ni umwe mu bantu 22 bo mu bihugu bitandukanye bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura muri FIFA, aho gakuriwe na Kurt Okraku wo muri Ghana.

Hari kandi Kankindi Anne-Lise usanzwe ari Umuyobozi muri AS Kigali, we washyizwe mu Kanama gashinzwe Ikoranabuhanga muri Ruhago no kuyijyanisha n’igihe, aho ko kayobowe n’Umunya-Islande, Thorvaldur Orlygsson.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Perezida w’kipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Saidi, washyizwe mu Kanama gashizwe gutegura Amarushanwa y’Abagabo muri FIFA.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania [TFF], Wallace Karia, yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo itegura Ruhago yo ku Mucanga naho Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroon agirwa Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Amategeko y’Umupira w’Amagare muri FIFA.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments