Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUTABERASiporo ntabwo ari ikirwa ku buryo ukuboko k’ubutabera kutahagera - Dr. Murangira...

Siporo ntabwo ari ikirwa ku buryo ukuboko k’ubutabera kutahagera – Dr. Murangira wa RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko siporo atari ikirwa abayirimo bakwihishamo ngo ukubuko k’ubutabera kubure kuhagera mu gihe bakoze ibyaha.

 

Yabigarutseho mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda kuri uyu wa 17 Nzeri ubwo yasobanuraga ibijyanye n’itabwa muri yombi ry’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, Kalisa Adolphe ‘Camarade’.

Kalisa Adolphe afungwanywe na Tuyisenge Eric ‘Kantona’ aho bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abaregwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Dr. Murangira yasobanuye ko Kalisa yatawe muri yombi ku wa 4 Nzeri, hagakorwa iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.

Nyuma y’iryo perereza, dosiye yaratunganyijwe yoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 9 Nzeri 2025, ngo na bwo buyikoreho iperereza bukaba bwayifataho icyemezo cyo kuyiregera urukiko cyangwa kuyishyingura mu gihe byagaragara ko nta bimenyetso bifatika.

Dr. Murangira yirinze kuvuga byinshi kuri dosiye ya Kalisa Adolphe na Eric Tuyisenge kuko yagaragaje ko iperereza rigikomeje.

Yashimangiye ko siporo atari ikirwa ku buryo abayikoramo bakora ibyaha bumva ko ukubuko k’ubutabera kutazabageraho.

Ati “Burya iyo hari umuntu wakurikiranwe uri mu butabera, biba bigomba guha isomo abantu batandukanye. Isomo rero nkeka ko abantu baba bagomba gukura mu gufungwa k’umuntu runaka cyane cyane nk’ubu tuvuga siporo, ni ukumva ko muri rusange siporo atari ikirwa ku buryo ukuboko k’ubutabera kutahagera.”

Yakomeje ati “Igihe cyose hakekwa kuba hari ibikorwa bigize icyaha, bihakorerwa RIB ifite ububasha ndetse n’inshingano zo kubikurikirana, abo ibimenyetso bigaragaza ko bakekwaho ibyaha bagakurikiranwa mu butabera.”

Yongeye kwibutsa ko amarushanwa atandukanye ya siporo u Rwanda rwitabira cyangwa ayo rwakira, ababishinzwe bakwiye kwirinda kugwa mu byaha birimo nko gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo, ruswa n’ibindi.

Ati “Amarushanwa ya siporo u Rwanda rwitabira hanze y’igihugu cyangwa ayo twakira mu Rwanda, abo bireba barasabwa, cyangwa bategetswe n’itegeko kubitegurana ubunyangamugayo bakwirinda ibikorwa bigize ibyaha birimo kunyereza umutungo, gusesagura, ruswa, ikimenyane, itonesha n’ibindi.”

Yibukije kandi ko itegeko riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo ko igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.

Yavuze kandi ko RIB ishimira ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ibyaha by’umwihariko muri siporo, anasaba gukomeza gufatanya nayo, abafite amakuru bagakomeza kuyatanga cyane ko ari inshingano za buri munyarwanda muzima zo kutareberera icyaha aho kiri gukorwa no gutunga agatoki aho gikorwa kugira ngo gihanwe cyangwa gikumirwe.

Dosiye ya Kalisa Adolphe usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yagejejwe mu Bushinjacyaha
Kantano na we akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo,ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments