Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMASobanukirwa ibiciro byo guzusumisha ibimenyetso bya gihanga mu Rwanda

Sobanukirwa ibiciro byo guzusumisha ibimenyetso bya gihanga mu Rwanda

Mu myaka irindwi gusa, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, ibintu byafashije mu nzego z’ubutabera.

 

Mbere y’uko iki kigo gishingwa mu 2018, u Rwanda rwajyaga rwoherezaga ibimenyetso mu mahanga cyane cyane mu Budage bigatwara amezi menshi, amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe bikabura ubuziranenge kubera ingendo.

Ubu bushobozi bushya bwahinduye imikorere y’ubutabera mu Rwanda, butuma igihugu kiba ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga n’ubumenyi mu gukemura dosiye zishingiye ku bimenyetso.

Ibyo byatumye ibisubizo biboneka byihuse biva ku mezi menshi byatwaraga bigera hagati y’iminsi irindwi na 30 bitewe n’uburemere bw’ibisesengurwa.

Kohereza ibimenyetso hanze byasabaga amadolari hagati ya 500–2.000 ku ku kimenyetso kimwe. Ubu RFI ibikorera imbere mu gihugu ku giciro gito, ibyo bikazigama amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga 500 Frw buri mwaka.

Iki kigo gitanga serivisi zinyuranye zirimo gupima ibinyabutabire, uturemangingo ndangasano, gusuzuma imbunda yakoreshejwe ibyaha, kugenzura amashusho, kugenzura umukono n’ibindi.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuziranenge muri RFI, Irasubiza David, yagaragarije abaturage bo mu Karere ka Kamonyi ko kuva mu 2018 hamaze gusuzumwa ibimenyetso bya gihanga 96.969 muri serivisi zitandukanye.

Yashimangiye ko ibyo byafashije mu butabera bw’u Rwanda bugashingira ku bimenyetso bifatika.

Gukora ikigo cy’icyitegererezo muri Afurika

RFI ifite intego yo kuba ikigo mpuzamahanga cy’icyitegererezo muri Afurika gishobora kwakira dosiye zivuye mu bihugu bitandukanye zijyanye no gusuzuma ibimenyetso bya gihanga.

Mu Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo, ndetse iheruka gutangaza ko igiye kujyana amashami mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri ubu bukangurambaga bwa Sobanukirwa, RFI yasobanuriye abaturage gahunda zayo na serivisi itanga ku buryo bwimbitse.

Kuri ubu RFI muri Afurika ni yo yonyine ibasha gutanga serivisi nyinshi zijyanye no gusuzuma no gusesengura ibimenyetso bya gihanga mu nzego zitandukanye.

Uretse kugeza serivisi ku Banyarwanda benshi, RFI iri no mu nzira zo kwagukira mu bihugu 12 bya Afurika byamaze gusaba ko iki kigo cyakwagurirayo ibikorwa byacyo kugira ngo abaturage babyo babashe kubona serivisi zacyo mu buryo buboroheye.

Hashyizweho umushinga wo kubaka Forensic Academy izajya itanga amahugurwa n’ubushakashatsi ku rwego rwa Afurika.

RFI ifite ikoranabuhanga rifasha mu kugenzura ibimenyetso by’ikoranabuhanga

Gusuzuma ADN ku mwana ukiri mu nda

RFI yatangaje ko igiye gutangira kujya ikora isuzuma rya ADN ku mwana ukiri mu nda, rifasha mu kumenya amasano y’umwana n’ababyeyi mbere y’uko avuka.

Ni serivisi izafasha mu manza zijyanye n’ubutabera, uburenganzira bw’abana, ndetse n’ibibazo by’amasano y’imiryango byakundaga kubaho ku bangavu baterwaga inda imburagihe ariko abazibateye bakabihakana mu gihe umwana ataravuka.

Byasabaga ko hategerezwa ko umwana avuka, ukekwa akabona gupimwa, bikaba byaha urwaho abakekwaho ibyaha gutoroka ubutabera.

Irasubiza David yavuze ko RFI iteganya ko guhera mu Mutarama 2026, u Rwanda ruzatangira kujya rupima abagore batwite guhera ku byumweru bitandatu (ukwezi kumwe n’igice).

Ati “Iri koranabuhanga muri Afurika ni twe ba mbere bagiye kurikoresha. Ni isuzuma rishobora kuzajya rikoreshwa mu rwego rwo gutanga ubutabera ariko n’abantu bashobora gutera inda abo bakundana bagakeka ko atari bo bateye inda bakaba babanza gusuzumisha bakamenya neza ko umwana utwitwe ari uwabo aho kuzategereza ngo azavuke bimenyekane nyuma.”

Ibiciro biteganyijwe ko bizazamukaho ariko bitazazamuka cyane kuko u Rwanda rwagiranye amasezerano n’u Bushinwa ashobora kuzafasha kugabanya igiciro.

Iyi gahunda iri gukorwa mu buryo bwizewe kandi bwubahirije ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ikaba iri mu byerekana uko u Rwanda rukoresha ubumenyi mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

Kwigisha ubuhanga bwo gusuzuma ibimenyetso muri Masters

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubumenyi mu by’ibimenyetso bya Gihanga mu gihugu, RFI ifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda bari gutegura Master’s in Forensic Science.

Aya masomo azatangira gutangwa muri College of Science and Technology, azafasha kubaka abahanga b’Abanyarwanda bashobora gukora ubushakashatsi n’isesengura rihanitse.

RFI ifite abakozi b’inzobere mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga

Hari imashini zitandukanye zifashishwa mu gukora isuzuma

Umushinga wo gupima ADN ku ngagi

Mu bufatanye na RDB na RAB, RFI yatangiye umushinga wo gupima ADN ku ngagi ziba muri Pariki y’Ibirunga.

Uyu mushinga uzafasha mu gukurikirana inkomoko n’ubuzima bw’ingagi, ndetse no kubaka DNA Bank yazo, izaba iya mbere muri Afurika.

Irasubiza yashimangiye ko uyu mushinga uzafasha mu kubungabunga ingagi zo mu Rwanda cyane ko hari abakunze kuziyitirira bavuga ko zibwe iwabo.

U Rwanda rukomeje guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku ngagi cyane ko buri mwaka habaho ibirori byo kwita izina abana bazo baba bavutse.

Ingagi zo mu Rwanda zigiye gufatwa ADN kugira ngo hajye hamenyekana inkomoko yazo byoroshye

Gusuzuma amashusho hashingiwe ku ntambuko y’umuntu

RFI yinjije ikoranabuhanga rishya ryo gusesengura amashusho hashingiwe ku buryo umuntu agenda (gait analysis) mu rwego rwo gutahura ukekwa mu gihe yaba yinjiye ahantu yipfutse mu maso.

Iri koranabuhanga rifasha kumenya umuntu ugaragara mu mashusho y’umutekano n’iyo yaba yihishe cyangwa atagaragara neza mu maso.

Ni uburyo bugezweho mu bihugu byateye imbere kandi burimo gufasha mu gukemura dosiye z’ubwicanyi n’ubujura bikozwe n’ababigize umwuga.

U Rwanda kandi rufite n’uburyo bw’ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gutahura ukekwa n’iyo yaba ari mu kivunge cy’abantu benshi nko muri Stade, mu isoko, muri gare n’ahandi hahurira abantu benshi.

RFI yiyemeje gukomeza kugeza serivisi zayo hirya no hino mu gihugu

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Karangwa Charles, yerekanye ko hari ibihugu bikomeje gusaba ko yagezayo serivisi zayo

Imiterere y’ibiciro bya serivisi

Mu bijyanye no gupima abakomerekejwe, abakubiswe n’abahuye n’abajura cyangwa abakoze impanuka hagamijwe gupima ingano y’ububabare, ingaruka bizamutera n’ikigero cy’ubumuga bishobora kumutera.

Ibi bikunze gukorwa mu gihe hakenewe ko abakorewe kimwe muri ibyo bikorwa bashaka kwishyurwa indishyi.

Iyo ari uwakubiswe hagamijwe kumenya ingano y’ububabere n’ingaruka bizamugiraho yishyura 4.000 Frw, iyo ari uwoherejwe na Polisi yo mu muhanga wakoze impanuka yishyura ibihumbi 20 Frw.

Igiciro cyo gukora isuzuma umurambo hagamijwe kumenya ikishe umuntu biri hagati ya 60.000 Frw na 800.000 Frw.

Gusuzuma, gucukumbura no gukusanya amakuru n’ibimenyetso byo kuri telefoni, imbugankoranyambaga byakoreshejwe hakorwa ibyaha nko kugaragaza SMS, ibiganiro byo kuri Whats’App, amajwi n’amashusho, amakuru abitswe kuri mudasobwa cyangwa kugarura amakuru yose yaba yarasibwe.

Kuri iyo serivisi isuzuma ry’ibanze hishyurwa 30.000 Frw, kugarura amakuru yasibwe bigera ku 60.000 Frw, kugarura amakuru ashobora kuba yavuye kuri telefoni yangijwe n’ukekwaho icyaha byo ni 69.000 Frw.

RFI kandi itanga n’ibisubizo ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ikaba itangirwa ubutuntu. Umuyobozi serivisi muri RFI, Kwizera Alice, yavuze ko hagiye kugurwa imashini ya polygraph izajya yifashishwa.

Ku bijyanye no gusuzuma inyandiko, umukono hagamijwe kugaragaza umwirondoro w’umuntu wayishyizeho umukono, kwemeza umwirondoro ku muntu utazwi, utabasha kwisobanura cyangwa uhakana umwirondoro we cyangwa gukusanya ibikumwe n’ibirenge ahabereye icyaha, iyo serivisi yishyurwa 2.477 Frw.

Ku Guhuza igikumwe cyatewe ku nyandiko cyangwa kugereranye 37.296 Frw ku gikumwe cyasuzumwe.

Inyandiko zigibwaho impaka, hagamijwe kugaragaza umwimerere wazo hishyurwa 52.500 Frw, kwemeza inyandiko zaba zarahinduwe hakagira ibikurwamo cyangwa ibyongerwamo, gusuzuma imyandikire y’umuntu (handwriting) yishyurwa 155.400 Frw mu gihe gusuzuma umukono byishyurwa 86 Frw.

Ku bijyanye no gusuzuma ADN ku muntu umwe hishyurwa 89.010 Frw hagakubwa n’umubare w’abantu bari bukoreshe isuzuma. Nk’umuryango w’umugabo n’umugore n’umwana hishyurwa 267.000 Frw mu minsi irindwi ariko iyo ushaka igisubizo cyihuse mu masaha 24, ku muntu umwe ikiguzi kiba 147.000 Frw abantu batatu kikaba 428.000 Frw ku Banyarwanda.

Ku munyamahanga ibiciro biriyongera kuko nta nkunganire ya Leta ijyamo aho hishyurwa 106.812 Frw ku muntu umwe uzategereza igisubizo mu minsi irindwi ariko ushaka igisubizo cyihuse akishyura 171.174 Frw.

Ku bijyanye no gusuzuma imbunda n’amasasu zikekwaho gukoreshwa ibyaha biri hagati ya 30.000 Frw na 77.000 Frw ku mbunda imwe, mu gihe kumenya niba nimero iri ku mbunda yakoze icyaha ari iya nyayo cyangwa yarahinduwe hishyurwa 132.000 Frw.

Mu gihe ahabereye icyaha hasanzwe nk’urukweto, kumenya ngo nyirarwo ni nde, byishyurwa ibihumbi 80.000 Frw, gupima amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya umwimerere cyangwa nyir’amajwi byishyurwa 297.000 Frw.

Gutahura umuntu ushakishwa ari mu bantu benshi hishyurwa, gupima umwimerere w’amashusho yakozwe na AI hagamijwe guharabika umuntu na byo hishyurwa 132.000 Frw.

Gupima ibiyobyabwenge mu mubiri n’ibindi binyabutabire byishyurwa 29.000 Frw ku Munyarwanda ariko umunyamahanga bishobora kugera no ku bihumbi 400 Frw bitewe n’ikinyabutabire.

RFI ifite ubushobozi bwo gupima ibinyabutabire birenga miliyoni ebyiri n’igice bitandukanye bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa muri iki kigo
Umuyobozi Ushinzwe serivisi zijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, Kwizera Alice yavuze ko u Rwanda rugiye kugura imashini ya izajya yifashishwa mu gutahura abantu hashingiwe ku myitwarire yabo mu gihe cy’ibazwa
Abayobozi batandukanye muri RFI bagaragaje umuhate ifite wo gutanga ibimenyetso bya gihanga
Mugaragu Naomi abaza uburyo hazajya hakorwa isuzuma rya ADN ku mwana ukiri mu nda
Abo muri Kamonyi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yashimye imbaraga RFI yashyize muri iyi gahunda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments