Umushinga w’Itegeko rigena imikoreshereze y’umuhanda riri kuvugururwa harimo ingingo irebana n’uko abashoferi b’ibinyabiziga bazajya bakurwaho amanota hashingiwe ku bihano bakoze mu kwita ku myitwarire y’abatwara ibinyabiziga.
Ingingo yo gukuraho amanota ku batwara ibinyabiziga, ni imwe mu bishya biri muri iri tegeko riri kuvugururwa, aho byitezwe ko bizatanga umusaruro ugereranyije n’uko abakoze amakosa mu muhanda bahanishwaga gucibwa amande mu buryo bw’amafaranga.
Ubwo yasobanuriraga Abadepite muri Komisiyo iri gusesengura ibijyanye n’uwo mushinga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibyo byatekerejwe mu rwego rwo konoza imyitwarire y’abashoferi.
Ati “Uzajya uhanwa bisanzwe mu gucibwa amafaranga, ariko akagira n’uburyo amanota wari ufite agabanyuka. Ni ukuvuga ngo uzajya utangira umwaka buri wese afite amanota 15, uko ukora amakosa amanota agenda agabanyuka.”
Ku wa 10 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yabwiye Abasenateri ko ubwo buryo mu gihe buzaba bwashyizweho, buzafasha mu gutuma abashoferi bagira imyitwarire myiza.
Ati “Umuntu utwaye ikinyabiziga […] azagera n’igihe azaba adafite akazi. Ngira ngo byatuma hari icyo bahindura mu myitwarire ya bo.”
Amanota azajya abarwa ate?
Minisitiri Gasore yavuze ko hateguwe Iteka rya Minisitiri rizasobanura neza uburyo amanota y’abashoferi azagenda abarwa, n’uburyo ibihano bikurikirana.
Yagaragaje ko amanota azaba ari nko gukorera kuri 15 mu gihe nta cyaba gihindutse, hanyuma umushoferi ukoze ikosa akarihanirwa ariko akanakurwaho amanota bitewe n’ikosa yakoze.
Muri iri teka na ryo riri gusuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko mbere y’uko ryemezwa, bigaragara ko amakosa ari mu byiciro bitandukanye.
Amakosa yateguwe azajya akurirwaho amanota agera ku 10 arimo guhunga ukimara guteza impanuka, kudakoresha akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko, gutwara wanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge n’andi.
Iteka riteganya ko mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoresha, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu.
Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka Feu rouge azajya akurwaho amanota atatu mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.
Minisitiri Gasore yagaragaje ko mu gihe umushoferi arangije umwaka amanota ye yarashizemo hazajya habaho ibihano birimo kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga by’agateganyo.
Ati “Nugira ibyago amanota yawe agashira umwaka utarashira, uzaba ubujijwe gutwara imodoka by’agateganyo kugeza igihe umwaka wuzuriye ukongera ugahabwa amanota yuzuye. Ibi bizadufasha cyane mu kwirinda abantu bahora bakora amakosa basubiramo, kuko usanga hari abantu bumva bafite ubushobozi ku buryo ibihano by’amafaranga baba bumva ntacyo bibatwaye.”
Yakomeje ati “Amanota ni igihano cyiyongera ku bisanzwe, amafaranga uzagumya uyacibwe ariko n’amanota ave kuri rwa ruhushya rwawe.”
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr. Steven Rukumba, na we yahamije ko imyitwarire y’abashoferi usanga iri mu bigira uruhare mu mpanuka bityo ko ayo manota azatanga umusaruro.
Ati “Niba wari umushoferi ugatakaza amanota yose mu kwezi kumwe, bivuze ko ugiye guhagarika akazi kandi ariko kari kagutunze. Dutekereza ko bizagira uruhare mu kugena imitekerereze n’imyitwarire y’umushoferi wifuzwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko ari intambwe nziza igiye guterwa mu gutuma abakoresha umuhanda bitwararika.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko mu gihe iryo tegeko rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa, hazabaho igihe cyo gukura amanota ku bashoferi ariko ntibahite bahanishwa kuba bahagarikwa mu rwego rwo kubateguza.


