
Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y’umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n’ibibazo byabaye mu miyoboro mpuzamahanga inyura muri Uganda no muri Tanzania.
RURA yatangaje ibi nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025 Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda itangaje ko abakoresha serivisi za Interineti yayo, bari guhura n’ibibazo.
- Mu itangazo ryo kwisegura ku Bakiliya bayo, iyi sosiyete ya MTN Rwanda yatangaje ko ibibazo byabaye kuri interineti yayo byatewe n’ibibazo byabaye ku miyoboro mpuzamahanga iturukaho.

Ibi bibaye nyuma yaho Rura idahwema gushinja iki kigo gutanga service mbi, ndetse rimwe narimwe gisanzwe kikaba gisanzwe gici amande.


