Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje urutonde rw’abahanzi bazahabwa ishimwe rikomeye rya Kennedy Center Honours muri uyu mwaka, barimo ibyamamare birangajwe imbere na Sylvester Stallone.
Uretse Sylvester Stallone, wamamaye muri filime zitandukanye abandi bazashimirwa barimo umukinnyi w’ikinamico Michael Crawford, abahanzi b’indirimbo George Strait na Gloria Gaynor, ndetse n’itsinda rya KISS.
Uyu muhango usanzwe utegurwa buri mwaka, ariko Trump yemeje ko azanawuyobora ubwe mu kwishimira aba bahanzi n’ibindi bintu bitandukanye.
Igihembo cya Kennedy Center Honours kizahabwa abarimo Sylvester Stallone, gitangwa buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikigo cya John F. Kennedy Center for the Performing Arts giherereye i Washington, DC.
Gitangwa kuva mu 1978. Kigenewe gushimira abantu cyangwa amatsinda yahanze umurimo ukomeye mu buhanzi n’umuco harimo sinema, umuziki, imbyino n’ibindi bijyanye n’ubuhanzi. Ni kimwe mu bihembo bifatwa nk’ibikomeye cyane mu rwego rw’ubuhanzi muri Amerika.
Kuva yagaruka ku butegetsi, Trump yahise yirukana umuyobozi mukuru na benshi mu bagize inama y’ubuyobozi ya John F. Kennedy Center for the Performing Arts, maze ahita afata umwanya w’umuyobozi mukuru.
Trump yatangaje ko afite gahunda yo gusana no kuvugurura iki kigo cy’ubugeni, gikoresha inkunga ya Leta. Avuga ko yari “ku kigero cya 98%” mu guhitamo abazahabwa ishimwe.
Hari bamwe mu bahanzi bavuzwe ko bahakanye guhabwa iryo shimwe kubera kutishimira uko Trump ayobora iki kigo kimaze imyaka 54.
Sylvester Stallone, uheruka kugaragara muri filime ‘Alarum’, azwi nk’uwashyigikiye bikomeye Trump, ndetse yamugereranyije na George Washington wabaye Perezida wa Amerika wa mbere, amushimira intsinzi y’amatora aheruka.
Trump yavuze ko ashaka kuzahindura Kennedy Center igicumbi cy’ubuhanzi n’umuco mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2026.
Nyuma y’aho Trump yirukaniye abakozi n’abayobozi b’iki kigo, abahanzi benshi bahise bakuramo gahunda zabo, barimo n’abateguraga ikinamico ya ‘Broadway Hamilton’, bavuga ko batashyigikira ikigo cyagiye gicishwa ukubiri n’icyo cyagombaga kuba giharanira(gufasha ubwisanzure bw’ubuhanzi).