Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, akaba n’umukandida w’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) ku mwanya w’umukuru w’igihugu, yasabye abaturage gushyira imbere ituze n’umutekano, muri iki gihe igihugu cyitegura amatora rusange mu Ukwakira 2025.
Perezida Samia yabigarutseho ku wa 15 Nzeri 2025, ubwo yiyamamarizaga i Makunduchi, agaragaza ko ibikorwa by’urugomo bisenya demokarasi ndetse bigasubiza inyuma iterambere ry’igihugu.
Perezida Samia yibukije abaturage ko amatora atari intambara ahubwo ari igikorwa cya demokarasi, abasaba kwirinda ubushotoranyi.
Yagize ati “Ndabasaba guharanira amahoro n’umutekano, amatora si intambara ahubwo ni igikorwa cya demokarasi. Ibikorwa by’urugomo ntibizana igisubizo. Amahoro n’umutekano ni ingenzi cyane mu bihe by’amatora.”
Samia yanijeje abaturage ko inzego z’igihugu ziteguye kurinda umutekano mu matora, aho yagize ati “Inzego zacu z’umutekano zifite ubushobozi bwo kurinda igihugu. Ushaka kwirinda ibibazo, azajye gutora, asubire mu rugo iwe yiturize.”
Uyu muyobozi yanaboneyeho gutangaza umugambi afite wo gushyiraho ikigo kizaba Ububiko n’Urwibutso rw’Ubwiyunge i Zanzibar, kizabika amateka ya politiki n’ay’igihugu kugira ngo bizabungabungwe ku bisekuru bizaza.
Muri uyu mujyi wa Makunduchi anavukamo, Samia yasobanuye ko icyo kigo kizaba ububiko bw’igihugu bushyira hamwe amateka y’Ubwiyunge bwagezweho mu 1964 hagati ya Tanganyika na Zanzibar kugeza aho igihugu kigeze mu rugendo rw’iterambere.
Ati “Dufite gahunda yo gushyiraho ingoro ndangamateka y’Ubwiyunge, kugira ngo ibisekuru bizaza bizamenye amateka yacu aho twavuye, aho turi n’aho tugana.”
Dr Hussein Hassan Mwinyi, umukandida wa CCM ku mwanya wa Perezida wa Zanzibar, na we yunze mu rya Samia Suruhu ashimangira ko amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ari ibyo bikwiye kubayobora.
Ati “Amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ni byo bigomba kuturanga. Uvuga ibitandukanye n’ibyo ntatwifuriza ineza.”
Yagaragaje ko amahoro ari ngombwa kugira ngo Abanya-Zanzibar babone uko babyaza umusaruro amahirwe ari mu bworozi bw’amafi, ubukerarugendo, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse banakemure amakimbirane y’ahahise.