Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAThabo Mbeki ashaka guhuriza ubutegetsi bwa RDC n’ababurwanya mu biganiro by’amahoro

Thabo Mbeki ashaka guhuriza ubutegetsi bwa RDC n’ababurwanya mu biganiro by’amahoro

Umuryango wa Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008 watumiye abo mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ababurwanya mu kiganiro cy’amahoro.

 

Uyu muryango uteganya ko ibi biganiro bizaba mu gihe cy’inama ngarukamwaka y’amahoro y’umutekano wateguye, izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Nzeri 2025.

Abatumiwe muri ibi biganiro barimo abagize guverinoma ya RDC, abakorera mu biro bya Perezida Tshisekedi nk’umujyanama we, Désiré Cashmir Eberande Kolongele, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Moïse Katumbi, Vital Kamerhe, Martin Fayulu, Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23, Thomas Lubanga, abo muri sosiyete sivile n’abanyamadini.

Bigaragara ko ikigamijwe muri ibi biganiro ari ugufasha ubutegetsi bwa RDC n’ababurwanya gukemura amakimbirane yatewe n’ibibazo byinshi biri muri iki gihugu, birimo ibijyanye n’umutekano, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Mu gihe Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 bikomeje guhangana, Mbeki yagaragaje kenshi ko umuti w’aya makimbirane atari ugukoresha intwaro, ahubwo ko ari ibiganiro bya politiki biganisha ku kubahiriza amasezerano yasinywe mbere.

Muri Mata 2024, Mbeki yagaragaje ko aya makimbirane akomoka ku cyemezo Mobutu Sese Seko wayoboraga Congo yafashe cyo kwirukana Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, abita Abanyarwanda.

Muri Gicurasi 2025, yatangaje ko ashyigikiye umwanzuro wafashwe n’abayobozi bo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’iburasirazuba (EAC) usaba ko Abanye-Congo ubwabo baganira kugira ngo bakemure aya makimbirane.

Ati “Uribuka SADC na EAC bihurira hamwe. Icyo Abanyafurika bavuze ni uko dukwiriye gushyigikira inzira ziganisha ku mahoro hagati y’Abanye-Congo. Kinshasa ikwiriye kuganira na M23, bakwiriye gukemura ibibazo. Iyo ni yo nzira y’ukuri.”

Muri Werurwe 2025, Mbeki yahuriye na Kabila muri Afurika y’Epfo. Baganiriye ku mpamvu muzi z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, bemeranya ko ibiganiro bya politiki bihuza Abanye-Congo ari byo byayakemura.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments