Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROThe Ben na Pamella bakoze ibirori byo kwishimira imfura yabo

The Ben na Pamella bakoze ibirori byo kwishimira imfura yabo

The Ben na Uwicyeza Pamella bakoze ibirori byo kwishimira imfura yabo, bibarutse mu ntangiro z’uyu mwaka.

 

Aba bombi bakoze ibi birori kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025. Batumiyemo abantu batandukanye, barimo inshuti zabo n’abandi bo miryango ya The Ben na Pamella.

Bakoze ibi birori nyuma y’aho muri Werurwe 2025 bibarutse imfura yabo, yavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025.

Uwicyeza Pamella wabyariye mu bitaro bya ‘Edith Cavell’ mu Bubiligi yagiye kwa muganga agiye kwipimisha akigerayo, abaganga babona yenda kwibaruka bahita bamugumana kugeza abyaye neza. Umwana wa The Ben na Uwicyeza Pamella bamwise Icyeza Luna Ora Mugisha.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments