Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROTMC agiye gusohora indirimbo nshya nyuma y’imyaka ine

TMC agiye gusohora indirimbo nshya nyuma y’imyaka ine

Nyuma y’imyaka ine adasohora indirimbo nshya, Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC mu itsinda rya Dream Boys, yateguje iyo yise ‘Ese?’, icyakora ahamya ko nubwo agiye kuyisohora ari ibyo kwishimisha atari ukwinjira mu muziki.

 

Nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho y’agace gato k’iyi ndirimbo, TMC yarengejeho amagambo avuga ati “Ni ukwishimisha.”

TMC uhamya ko ibintu by’umuziki yabishyize ku ruhande, ku rundi ruhande avuga ko iyo abonye akanya ashobora kuba yakora indirimbo byo kwishimisha atagamije kongera kuwusubukura.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE, yagize ati “Ntimuze kunyishyuza ngo indirimbo, ngo nakoze ibi cyangwa biriya, njye ni ukwishimisha rwose ntabwo ndi mu muziki ahubwo mba nabikoze mu mwanya wanjye w’akaruhuko.”

TMC yaherukaga gusohora indirimbo mu 2021 icyo gihe akaba yarakoze iyo yise ‘Uwantwaye’.

TMC ni umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na Platini we ukiri mu muziki ndetse ugeze kure album nshya ari gukorana na Nel Ngabo.

Uyu muhanzi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020, agiye kwiga ndetse akaba yarahise akomerezayo gahunda zo gushaka ubuzima.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments