Amerika yatangaje ko igiye kugabanya abakozi b’Ikigo cya ‘Foreign Malign Influence Center (FMIC) cyari cyarashyizweho mu guhangana n’ibihugu by’amahanga byavugwaga ko byivanga muri politiki ya Amerika rwihishwa, cyane cyane mu bihe by’amatora.
Donald Trump yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda ngari yo kugabanya ibitwara amafaranga atari ngombwa no gukomeza gufasha ibigo bya leta kuba bitakwijandika muri politiki cyane.
Ni ikigo cyari cyarahanzwe mu 2019 nyuma y’amatora ya Perezida muri Amerika yabaye mu 2016 yasize Trump abaye Perezida.
Icyo gihe ubutasi bwa Amerika bwari bwemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora yayo kugira ngo bugire uruhare mu byagombaga kuyavamo.
Iri tsinda ry’abahanga mu butasi ryari ryashyizweho kugira ngo rihangane n’amakuru atari yo, amayeri yava mu bindi bihugu no kubungabunga amatora yagombaga kuba mu bihe biri imbere.
Ni ibintu u Burusiya bwahakanye ndetse Trump n’Aba-Républicain bavuga ko ari amayeri y’Aba-Démocrates yari agamije gutesha agaciro ibyavuye mu matora badasize n’ubuyobozi bwe.
Mu itangazo yashyize hanze ku wa 20 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi muri Amerika, Tulsi Gabbard, yavuze ko inshingano z’ingenzi za FMIC zizahabwa ibindi bigo.
Ati “FMIC n’ibindi bigo byayibanjirije byakoreshwaga n’ubutegetsi bwabanje hagamijwe kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse no gucecekesha abatavuga rumwe na bwo.”
Yavuze ko muri Nyakanga 2025, yatangaje inyandiko nyinshi zigaragaza uburyo abari abayobozi ba Amerika barangajwe imbere na Barack Obama, bagamije gushinja Trump gukorana n’u Burusiya.
Ku wa 19 Kanama 2025 Gabbard yavuze ko u Burusiya butigeze bushyigikira umukandida n’umwe hagati ya Trump cyangwa Hillary Clinton bari bahanganye mu matora.
Yavuze ko uru rwego ayoboye, mu 2017 rwiyemeje gukurikirana ibyavuye mu matora mu 2016 nyuma y’uko urwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA, rwari rwahimbye raporo itari yo igaragaza ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin’ yashakafa ko Trump ari we utsinda.