Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump ntakozwa ibyo guha Ukraine misile za Tomahawk

Trump ntakozwa ibyo guha Ukraine misile za Tomahawk

Perezida Donald Trump yatangaje ko haba hakiri kare kohereza misile zo mu bwoko bwa Tomahawk muri Ukraine kuko bishoboka ko iyi ntambara hagati y’iki gihugu n’u Burusiya yarangira binyuze mu nzira za dipolomasi.

 

Ku wa 17 Ukwakira 2025 nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagiriye uruzinduko muri Amerika. Mu byari bimujyanye harimo no gusaba ko iki gihugu cyamuha izi misile kugira ngo akomeze guhangana n’u Burusiya.

Ni uruzinduko rwabaye rukurikiye ibiganiro by’amasaha abiri byahuje Trump na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuri telefone bakemeranya ko bagiye kongera guhura kugira ngo baganire uburyo bwo guhagarika iyi ntambara. Biteganyijwe ko bazahurira muri Hongrie i Budapest ku itariki itaratangazwa.

Trump yavuze ko nyuma y’ibi biganiro na Trump, bishoboka ko iyi ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yarangira binyuze mu mahoro.

Ati “Mu by’ukuri twizeye ko tuzahagarika intambara hatabayeho ibijyanye no gukoresha izi misile za Tomahawks.”

U Burusiya bugaragaza ko Ukraine iramutse ihawe izi misile zigenda intera ya kilometero 2500, ishobora kurasa i Moscow, bigakomeza kuzamura umwuka mubi mu ntambara kandi bikazambya umubano wabwo na Amerika.

Trump yagaragaje ko nubwo ibiganiro byamuhuje na Putin i Alaska muri Kanama bitigeze bibyara umusaruro ufatika, ubu yabonye Putin yifuza guhagarika iyi ntambara.

Ukraine imaze igihe isaba izi ntwaro, kuva ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden, ariko ubuyobozi bwe bwarabyitondeye, buvuga ko bishobora guteza umwuka mubi hagati ya Amerika n’u Burusiya.

Zelensky umaze kugirira uruzinduko muri Amerika inshuro eshatu kuva Trump yasubira ku butegetsi, yavuze ko Amerika ifite misile nyinshi zirimo iza Tomahawks ndetse n’izindi zikomeye ariko bashobora kugurana Ukraine ikaba yabaha indege zitagira abapilote zigera mu 1000 kugira ngo Amerika ibahe zimwe muri izi misile.

BGM-109 Tomahawk [TLAM] ni misile ziraswa mu ntera ndende zigendera ku muvuduko uri munsi y’uw’ijwi. Zikunze gukoreshwa n’Ingabo za Amerika na Australie zirwanira mu mazi mu kugaba ibitero ku butaka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments